Koreya ya Ruguru yerekanye intwaro nshya ishobora gutwara ibisasu bya kirimbuzi

Screenshot_20260219-120236

Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyatangaje ko cyamaze gukora no kwerekana ku mugaragaro intwaro nshya ikomeye yo kurasa misile nyinshi icyarimwe, ishobora no gutwara ibisasu bya kirimbuzi. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane, mu gihe ubuyobozi bw’icyo gihugu bwitegura inama ikomeye ya politiki izaba mbere y’uko uku kwezi kurangira.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta agaragaza ko umuyobozi w’icyo gihugu, Kim Jong-un, ari we wakurikiranye ku giti cye umuhango wo kwerekana iyo ntwaro nshya ku wa Gatatu. Uwo muhango wabereye mu murwa mukuru Pyongyang, aho hagaragajwe imodoka nini zitwara izo misile zifite ubushobozi bwo kurasa ibisasu bifite unuzenguruko wa milimetero 600.

Intwaro ifite ubushobozi bwo gukora ibitero bikomeye

Abategetsi ba Koreya ya Ruguru bavuga ko iyo sisitemu nshya yagenewe “ibitero byihariye bifite intego z’ingenzi z’umutekano w’igihugu,” imvugo isanzwe ikoreshwa n’icyo gihugu mu gusobanura intwaro zifite ubushobozi bwa kirimbuzi. Impuguke mpuzamahanga zemeza ko intwaro nk’izo zishobora kongera ubushobozi bw’igisirikare cya Koreya ya Ruguru bwo gutera ibihugu biyituriye cyangwa ibifitanye amakimbirane na yo.

Amafoto yasohowe agaragaza imirongo miremire y’izo modoka zitwara misile ziteguye ku kibuga kinini kiri mu murwa mukuru, ahazabera inama ikomeye y’ishyaka riri ku butegetsi. Iyo nama ifatwa nk’ikorwa rya politiki rikomeye cyane muri iki gihugu kuko ari ho hafatirwa ibyemezo bikomeye bizagenga igihugu mu myaka iri imbere.

Inama ikomeye igiye gutangaza gahunda nshya

Biteganyijwe ko muri iyo nama, ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru buzagaragaza gahunda nshya y’igisirikare n’ikorwa ry’intwaro, harimo n’iterambere ry’ibikoresho bya kirimbuzi. Inama iheruka nk’iyi yabaye mu mwaka wa 2021, aho igihugu cyari cyatangaje gahunda yo kongera ubushobozi bwacyo mu bya gisirikare no kwihaza mu bukungu.

Nubwo hataratangazwa itariki nyayo y’iyo nama, amakuru avuga ko imyiteguro irimo kugenda irushaho gukomera, harimo no kwakira intumwa zitandukanye zitegerejwe muri uwo murwa mukuru.

Impungenge ku mutekano w’akarere

Iyerekanwa ry’izi ntwaro rishobora kongera impungenge mu bihugu byo mu karere ka Aziya n’isi muri rusange, cyane cyane ku bijyanye n’ikorwa n’ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi. Mu myaka ishize, Koreya ya Ruguru yakomeje gukora igerageza ry’intwaro zitandukanye zirimo misile ndende zishobora kugera kure, ibintu byagiye bituma habaho amakimbirane n’ibihugu byo mu Burengerazuba.

Abasesenguzi bavuga ko ibikorwa nk’ibi bishobora kuba bigamije kongera imbaraga z’ubwumvikane mu biganiro mpuzamahanga, cyane cyane mu rwego rwo gushimangira ubushobozi bwo kwirwanaho no gukumira ibitero bishobora kuyibasira.