Kisangani: Umusirikare wo muri Garde Républicaine yarashe bagenzi be ku Kibuga cy’Indege cya Bangboka, batatu bahasiga ubuzima

bitmap_1200_nocrop_1_1_20241027071718928840_Ga0L6Z6aYAAlX3M

Kuwa Gatandatu tariki 12 Nyakanga 2025, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bangboka kiri mu mujyi wa Kisangani, habereye igikorwa kigayitse cy’iraswa ry’abantu, ryakozwe n’umusirikare wa Garde Républicaine bikavamo urupfu rw’abantu batatu bigasiga n’undi umwe akomeretse.

Amakuru yemezwa n’inzego zitandukanye zivuga ko uyu musirikare warashe bagenzi be yari mu gisirikare cyihariye gishinzwe kurinda ubutegetsi, ariko yari amaze iminsi agaragaza ibimenyetso by’uko atameze neza mu mutwe. Kuri tariki 11 Nyakanga, abayobozi be bari bamushyize mu kato (cachot) nyuma yo kubona ko hari ibyo atangiye gukora bisa n’iby’umuntu ukeneye kwitabwaho byihariye mu buzima bwo mu mutwe.

Mu gitondo cyo ku wa 12 Nyakanga, ubwo yasabaga kuruhuka kugira ngo akore ibisanzwe by’abantu (kwihagarika), yaje kubona uburyo bwo gusohoka aho yari afungiye. Ageze hanze, yahise yambura imbunda umwe mu basirikare bari bari ku burinzi, ayikoresha arasa bagenzi be bari hafi aho.

Muri iryo raswa, umuyobozi w’icyo kigo cy’indege n’umukuru w’itsinda ry’abasirikare bari ku burinzi bahise bapfa ako kanya. Undi musirikare wari aho hafi yarakomerekejwe bikomeye.

Amakuru y’abatangabuhamya atandukanye avuga ko nyuma y’uko arashe bagenzi be, uwo musirikare nawe yahise yicwa arashwe mu birenge, abandi bakavuga ko ashobora kuba ari we wishoyeho isasu nyuma yo kubona ibyo yakoze.

Ibi byabaye byateje impagarara n’akaduruvayo ku kibuga cy’indege, abagenzi n’abandi bakozi bagira ubwoba bwinshi. Mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’indege n’abo zari zitwaye, ubuyobozi bwahagaritse ingendo zose z’indege mu gihe cy’amasaha abiri. Nyuma y’uko ibintu bisubiye ku murongo, ibikorwa byongeye gusubukurwa nk’uko byari bisanzwe.

Umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu yababajwe n’uko urupfu rw’uwakoze ibi byaha rutuma hatabaho urubanza rumuhamya cyangwa rumuha ibihano bikwiye, bityo bikaba bigaragaza icyuho mu butabera aho amaherezo y’iki kibazo agiye gutwikirwa n’urupfu rw’ugikekwaho.

Ibi bibaye bikomeje kwibutsa akamaro ko kwita ku buzima bwo mu mutwe bw’abasirikare n’abandi bakozi b’inzego z’umutekano, cyane cyane abo bashinzwe kurinda igihugu n’ubutegetsi.