Kicukiro: Umurambo w’umugabo wasanzwe ku kiraro gihuza Gahanga na Kagarama

Abatuye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2025, bakangutse batungurwa no kubona umurambo w’umugabo utaramenyekana imyirondoro, wasanzwe ku kiraro gihuza imirenge ya Gahanga na Kagarama.
Amakuru yemezwa n’abaturage batuye hafi y’aho byabereye avuga ko umurambo wabonetse mu masaha ya mu gitondo, aho bamwe mu banyura kuri icyo kiraro ari bo babonye umubiri w’uwo mugabo utambaye inkweto, hanyuma bahita bihutira gutabaza inzego z’umutekano.
Umwe mu baturage twaganiriye yabwiye Igicumbi News ati: “Twabonye umurambo mu mazi munsi y’ikiraro, tubona ntibisanzwe. Twahise duhamagara abashinzwe umutekano kugira ngo baze kureba icyo ari cyo. Urebye uko byari bimeze, bisa nk’aho uwo muntu yaba yishwe akajugunywa mo.”
Inzego z’umutekano zahise zihagera zitangira iperereza, mu gihe umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kicukiro kugira ngo ukorerwe isuzuma ry’ibanze (autopsie) rigaragaze icyamwishe.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yauze ko iperereza ryatangiye kandi rizagaragaza uko uwo mugabo yahasanzwe n’impamvu y’urupfu rwe. Ati: “Ni byo koko umurambo w’umugabo wabonetse hafi y’ikiraro cya Gahanga-Kagarama. Inzego zose ziri gukurikirana iby’iki kibazo kugira ngo hamenyekane icyabiteye n’uwaba abifitemo uruhare,” yavuze.
Kugeza ubu, nta makuru aramenyekana ku ndangamuntu cyangwa izina ry’uwo mugabo, ndetse inzego z’umutekano zirakangurira abaturage gutanga amakuru yose yaba yafasha mu kumenya uwo ari we n’icyaba cyamubayeho.
Iyi si yo ya mbere humvikanye inkuru nk’iyi mu mujyi wa Kigali, aho hari abandi bantu bagiye basangwa ahantu hatandukanye bishwe cyangwa bapfuye mu buryo butavugwaho rumwe, bituma inzego z’umutekano zisaba buri wese kugira uruhare mu gutanga amakuru hakiri kare igihe hari ibimenyetso bidasanzwe bibonetse mu baturage.