Karongi: Umugabo wari umaze imyaka 30 yihisha yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare muri Jenoside
Inzego z’ibanze ku bufatanye n’inzego z’umutekano mu Karere ka Karongi zataye muri yombi umugabo w’imyaka 63 ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wari umaze imyaka myinshi yihisha ubutabera.
Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Rutabi, Akagari ka Rutabi, Umurenge wa Twumba, ku wa 9 Mata 2026, aho bivugwa ko yari atuye mu ibanga, yirinda kwigaragaza no kwegera ahahurira abantu benshi kugira ngo atavumburwa.
Amakuru yatumye uyu mugabo afatwa, yaturutse mu nama ubuyobozi bw’Umurenge wa Twumba bwagiranye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri uwo murenge.
Iyo nama yabaye ku wa 8 Mata 2026, igamije gukangurira abarokotse n’abaturage muri rusange gukomeza gutanga amakuru y’abantu bakekwaho uruhare muri Jenoside baba bakihishe, kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Abayitabiriye iyo nama ngo bagaragaje ko hari bamwe mu bakoze Jenoside bagiye bacika ubutabera bakajya kwihisha mu bice bitandukanye by’igihugu, bikaba ari na yo mpamvu ubuyobozi bwongeye gusaba ubufatanye bw’abaturage.
Uwatanzweho amakuru yavuze ko yakatiwe na Gacaca
Mu byatangajwe n’umwe mu bari muri iyo nama, yavuze ko uyu mugabo witwa Murakaza Valens yigeze guhamywa ibyaha n’inkiko Gacaca, ariko akaza kubura mu buryo budasobanutse, agahitamo kwihisha aho atazamenyekana.
Uwatannze ayo makuru yavuze ko Murakaza yari asanzwe atuye muri ako gace, ariko akirinda ibikorwa byatuma agaragara cyane, by’umwihariko akirinda kwitabira inama rusange cyangwa ibindi bikorwa by’abantu benshi.
Bivugwa ko yari asigaye yibanda ku buhinzi n’ubworozi, akabikora mu buryo bw’ibanga kandi akirinda gutembera cyane.
Yakatiwe imyaka 15 n’Urukiko Gacaca nk’udahari
Murakaza Valens ngo yahamijwe ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi ku wa 28 Kanama 2011, ubwo Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Kavumu rwahamyaga uruhare rwe muri Jenoside, rumukatira igifungo cy’imyaka 15.
Icyo gihe yakatiwe nk’udahari, kuko ngo yari atitabye urukiko ndetse atari azwi aho aherereye.
Amakuru avuga ko uyu mugabo atigeze atangira igihano cye na rimwe, ahubwo yahise atoroka, agahitamo kubaho mu bwihisho.
Ubuyobozi: “Yirindaga no gufata indangamuntu”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba, Uwimana Phanuel, yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko Murakaza yari amaze igihe atigaragaza, ndetse ngo hari n’ibikorwa by’ubuyobozi yagiye yirinda ku bushake bwe.
Uyu muyobozi yasobanuye ko Murakaza ngo yari yaranze no gufata indangamuntu, kubera impungenge ko ashobora kumenyekana agafatwa.
Yagize ati, “Kuva yagera muri aka kagari ntabwo yajyaga yigaragaza, yanze no gufata indangamuntu kugira ngo hatagira umuvumbura.”
Ubuyobozi buvuga ko aya makuru yatanzwe n’abaturage, yahise yihutishwa kugira ngo hafatwe ingamba, bituma inzego z’umutekano zifashishwa mu kumuta muri yombi.
Yafatiwe iwe mu rugo, afungirwa kuri RIB
Nyuma yo kubona amakuru yizewe ku cyumweru cyakurikiye iyo nama, inzego z’ibanze zifatanyije n’iz’umutekano zahise zitangira iperereza ryihuse, riza kurangira uyu mugabo afatiwe iwe aho yari atuye.
Murakaza Valens ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Twumba, aho ategereje gukurikiranwa mu mategeko.
Inzego z’umutekano ntiziratangaza igihe azashyikirizwa Ubushinjacyaha, ariko amakuru avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi baba barafashije uyu mugabo kwihisha cyangwa kumucumbikira.
Abaturage basabwe gukomeza gutanga amakuru
Iki gikorwa cyo guta muri yombi ukekwaho Jenoside cyongeye kugaragaza uruhare rw’amakuru atangwa n’abaturage, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gufasha inzego z’ubutabera gukurikirana abacyekwaho ibyaha bya Jenoside baba baracitse.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Twumba bwongeye gusaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu gutanga amakuru, hagamijwe ko abantu bose bakekwaho ibyaha bya Jenoside bakurikiranwa mu mucyo, ubutabera bugakora akazi kabwo.
