Kamonyi: Ibaruwa Mayor Dr Nahayo Yandikiye SEDO w’Akagari yarikoroje

Mu karere ka Kamonyi, haravugwa inkuru imaze iminsi ivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu baturage, nyuma y’uko Madamu Bamurigire Hilarie, ushinzwe Iterambere n’Imibereho myiza mu Kagari ka Nyagishubi, yandikiwe ibaruwa imusaba gusobanura ku magambo bivugwa ko yanditse ku rubuga rwa Whatsapp rwitwa Kamonyi SEDO.
Iyo baruwa yanditswe ku wa 19 Kanama 2025, ishyizweho umukono na Dr. Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, igasaba Madamu Bamurigire kugaragaza ibisobanuro ku byo ashinjwa byo gutanga ubutumwa bugaragara nk’ubusebya mugenzi we ukorera Leta.