Joseph Kabila yagarutse ku rubuga rwa politiki: Yemeje ko yiteguye kongera kuyobora Congo

Kinshasa – Mu itangazo yise Déclaration Solennelle, ryashyizwe hanze na Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yiteguye kongera gusubira mu bikorwa bya politiki no gufata inshingano zo kuyobora igihugu cye.
Kabila yavuze ko ubwo yasozaga manda ye, yahisemo kubaha Itegeko Nshinga ndetse agaha umwanya inzira y’isimburana ku butegetsi idashingiye ku ntambara. Abatari bake ngo bumvise ko uwo ari wo wari iherezo rye muri politiki, ariko kuri we avuga ko icyo gihe cyari ari “ikiruhuko gito” gusa.
Mu ijambo rye, yagarutse ku byo yabonye mu gihe amaze kurebera igihugu ku ruhande. Yavuze ko kuva avuye ku butegetsi, Congo yagumye mu buriganya, amasezerano atubahirizwa, abaturage bagahura n’ibibazo bikomeje kwiyongera, kandi abamusimbuye bakabura ubushobozi bwo kugarurira igihugu amahoro n’uburumbuke.
“Sinshobora gukomeza kurebera,” niko Kabila yavuze mu ijambo rye. Yakomeje asobanura ko yiteguye gusubira ku nshingano zo hejuru z’igihugu, atari ku nyungu ze bwite ahubwo agamije gusana ububasha bw’igihugu, kurinda buri Munyekongo no guharanira ko umutungo w’igihugu wungura abaturage bose.
Kabila yanagarutse ku bashobora kumushinja ko ashaka kugaruka ku butegetsi kugira ngo yisubize ibyigeze kuba ibye. Yabasubije ko icyamuzanye ari impamvu ebyiri: kuba Congo iri mu kaga, no kuba afite ubunararibonye n’imbaraga bikenewe kugira ngo ayirokore.
Mu butumwa bwe, yahamagariye Abanyekongo bose kwitegura, avuga ko igihe kigeze cyo gufatanya kugira ngo igihugu cyabo gisubizwe mu nzira nziza. Ati: “Simbitinya ibitutsi, simbitinya n’igitutu. Icyo nshyira imbere ni uko Congo igomba kubaho yisanzuye.”
Yasoje avuga mu magambo akomeye ko agarutse, kandi azakomeza kugaruka kugeza igihe abaturage bazongera kubona agaciro n’icyubahiro cyabo nk’uko bikwiye.