Irebere Amafoto y’Abasirikare b’u Burundi bahawe igihano cyo kuzenguruka igihugu n’amaguru
Ruyigi – Itsinda ry’abasirikare bagera kuri 506 riri mu rugendo rw’amaguru rwatangiriye mu ntara ya Bubanza, rigeze mu karere ka Kinyinya mu ntara ya Ruyigi. Abo basirikare bari mu gihano cyategetswe na Général de brigade Élie Ndizigiye, uzwi ku izina rya Muzinga, akaba ari icyegera cy’umukuru w’ingabo ashinzwe intambara zo ku butaka mu ngabo z’Uburundi (FDNB).
Amakuru agera ku Igicumbi News avuga ko iri tegeko ryasohotse ku wa 19 Ukwakira 2025, ribategeka kuva mu kigo cya gisirikare cya Muzinda, bakazenguruka igihugu cyose n’amaguru. Kuva icyo gihe, aba basirikare bamaze kurara mu ntara zitandukanye zirimo Mwaro, Gitega, ndetse bakaba bamaze kugera i Kinyinya muri Ruyigi, aho bivugwa ko basanze nta mazi, nta byo kuryamaho, ndetse bamwe mu boherejwe muri uru rugendo bamaze kugaragaza ibibazo by’uburwayi n’umunaniro ukabije.
Icyaha bakoze ntikiramenyekana neza
Nta makuru yemewe n’ubuyobozi bw’ingabo aratangazwa ku mpamvu nyayo z’iki gihano, ariko amakuru y’imbere mu ngabo avuga ko benshi muri aba basirikare bahoze muri gahunda z’amahoro muri Somalia, bagarutse mu gihugu boherezwa muri RDC (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo) mu bikorwa byo gufasha ingabo za leta.
Bamwe mu barwanye muri RDC bavuga ko bahuye n’ibibazo bikomeye birimo kuraswa n’ingabo zari abafatanyabikorwa, kubura ibiryo n’amazi, ndetse ku rugamba batakaje abavandimwe babo barashwe mu mugongo.
Nyuma y’imyaka ibiri barwana muri RDC, abo basirikare ngo bagarutse mu gihugu cyabo, batabonye amafaranga basezeranyijwe ku butumwa bwa Somalia n’ubwo muri RDC. Bivugwa ko ubwo bageragezaga gusaba ibisobanuro ku makuru y’imishahara yabo itarishyuwe, bamwe mu bayobozi babo batabyakiriye neza, bikarangira hategetswe igihano gikomeye cyo kubazengurukana igihugu n’amaguru.
Ubuzima bubi n’amagorwa mu rugendo
Mu rugendo rwabo ruremereye, aba basirikare ngo baraye hanze, bamwe ibirenge byabo birabyimba, abandi batakaza inkweto. Amakuru y’ababegereye avuga ko bamwe muri bo batakigira imbaraga zo gukomeza urugendo, abandi bagaragaza indwara ziterwa n’umunaniro n’inzara.
“Ntibabonye amazi meza yo kunywa cyangwa yo kwiyuhagira kuva bagera i Kinyinya. Ubu bararara hanze kandi nta bushobozi bafite bwo kubona ibyo kurya bihagije,” nk’uko umwe mu baturage bo muri ako gace yabibwiye Igicumbi News asaba kudatangazwa amazina ye ku mpamvu z’umutekano.
Barazira iki?
Bamwe mu basirikare bahoze muri izo ngabo bavuga ko ibibazo by’imishahara n’amafaranga y’indishyi ari byo byakomotseho amakimbirane hagati yabo n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo. Ngo amafaranga yabo y’ibikorwa byo muri Somalia ntiyigeze abageraho, n’ayo bavanye muri RDC ntayabayeho.
“Hari igihe twumvaga ngo Général Prime Niyongabo azaza kudusobanurira uko amafaranga yacu yakoreshejwe, ariko aho kubidutangariza, haje igihano,” nk’uko umwe muri izo ngabo yabivuze.
Gusaba icyubahiro n’agaciro k’abasirikare
Abasesenguzi b’imbere mu gihugu bavuga ko iki kibazo gikwiye kwitabwaho mu buryo bwihuse kugira ngo bitabaviramo ikibazo gikomeye cy’ubuzima cyangwa umutima w’ubunyamwuga mu ngabo.
“Kuba umusirikare ni icyubahiro gikomeye. Ariko kugira ngo abanyagihugu baryame basinzire amahoro, bisaba ko abasirikare nabo bubahwa, bagahabwa ibyo bemererwa. Uburenganzira bwabo ntibukwiye kwirengagizwa,” nk’uko umusesenguzi wigenga mu bya politiki n’umutekano yabibwiye Igicumbi News.
Asoza, yavuze ko icyizere hagati y’abayobozi n’abasirikare bato kigomba kubakwa ku kurenganura no gusobanura aho amafaranga y’imishahara yabo yajyanywe, aho kubakosora mu buryo bubashinyagura.
