Inzu ya Rutahizamu wa Real Madrid Vinícius Júnior yafashwe n’inkongi y’umuriro

FB_IMG_1760012420361

Inzu y’umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil, Vinícius Júnior, ikaba iri mu mujyi wa Madrid, yafashwe n’inkongi y’umuriro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo Marca.

Amakuru aturuka mu nzego zishinzwe ubutabazi muri Espagne avuga ko inkongi yatangiye muri sauna yo mu nzu y’uyu mukinnyi wa Real Madrid, ahagana mu masaha ya saa sita z’amanywa, ariko ku bw’amahirwe abashinzwe kuzimya inkongi bahagera hakiri kare bituma umuriro udafata ibindi bice by’inzu.

Umuvugizi w’abazimyamuriro mu gace ibi byabereyemo yavuze ko “nta muntu n’umwe wakomeretse cyangwa ngo hagire ibikoresho byangirika bikomeye,” ahubwo umuriro wakumiriwe mu gihe gito cyane. Yagize ati: “Twabonye impuruza y’umuriro waturutse muri sauna yo mu nzu ya Vinícius Júnior, tuhageze dusanga umuriro utaragera kure. Twawuzimije mu minota mike kandi dufasha gukura umwuka mubi wari watangiye kuzura mu nzu.”

Vinícius Júnior yari adahari ubwo inkongi yabaga, kuko yari mu myitozo hamwe n’ikipe ya Real Madrid yitegura umukino wa shampiyona ya Espanye(La Liga).

Abaturanyi be bavuga ko babonye umwotsi mwinshi uvuye hejuru y’inzu ye maze bahamagara inzego z’ubutabazi. Umwe yagize ati: “Twabonye umwotsi uva mu nzu ye, twibwira ko ari sauna ishobora kuba iri kwaka cyane. Byashoboraga kuba bibi iyo abazimyamuriro batihutira kuhagera.”

Vinícius, uri mu bakinnyi bakomeye ku isi muri iki gihe, yamenyekanye kubera umuvuduko n’ubuhanga afite mu kibuga, ndetse ni umwe mu bafasha Real Madrid kugera ku ntsinzi nyinshi mu myaka yashize.

Nyuma y’iyi mpanuka, ikipe ya Real Madrid ndetse n’abafana be ku mbuga nkoranyambaga bahumurije uyu mukinnyi, bishimira ko nta muntu wagizweho ingaruka.

Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye umuriro, ariko ibimenyetso bya mbere bigaragaza ko waturutse ku kibazo cya tekinike cyabaye muri sauna yo mu nzu ye.