Ingabire Victoire yitabye urukiko rwa Kicukiro

Kigali – Kuri uyu wa mbere tariki 8 Nyakanga 2025, Ingabire Victoire Umuhoza yitabye urukiko rwa Kicukiro aho agiye kuburana ku byaha bikomeye aregwa birimo gukwirakwiza amakuru agamije kubangamira umutekano w’igihugu no gutesha agaciro inzego z’igihugu.
Yageze ku rukiko mu gitondo ahagana saa tatu n’igice, yambaye ikanzu y’igitenga yiganjemo ibara ry’umutuku n’andi mabara yererana. Ku mutwe yari yambaye agatambaro kameze nk’iyo kanzu, ashyiraho n’udusongero dukoze neza. Yari anambaye amadarubindi y’umukara, inkweto zifunguye z’umukara, ndetse n’amaherena mato y’iroza.
Ingabire, wahoze ashinjwa ko mu bihe bitandukanye yagiye akwirakwiza amagambo n’inyandiko binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga n’ibiganiro, bifatwa nk’ibibangamira umutekano w’igihugu ndetse bikaba bisa no gusebya ubuyobozi bw’igihugu.