Indege ivura amaso ya Orbis yasesekaye i Kigali

Kigali, 29 Nyakanga 2025 — Ambulansi zitwaye abarwayi b’amaso zasohotse ziturutse mu bitaro bitandukanye zerekeza ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, aho abaganga b’inzobere bagiye kubaga abarwayi b’amaso muri “Orbis Flying Eye Hospital” — indege yihariye yifashishwa nk’ibitaro bigendanwa byita ku ndwara z’amaso.
Izi serivisi zidasanzwe zatangiye gutangwa kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga, kandi biteganyijwe ko zizamara iminsi ine, zigasozwa ku wa Gatanu. Mu gihe cyo kwitabwaho, abarwayi barenga 40 biteganyijwe ko bazakorerwa ubuvuzi bw’amaso, bamwe muri bo bakabagirirwa imbere muri iriya ndege ifite ibikoresho bigezweho, abandi bakitabwaho ku bitaro bya Kibagabaga.
Uru rugendo rw’ubuvuzi ni kimwe mu bikorwa bikomeye Orbis International izwiho, aho ifatanya n’ibihugu bitandukanye mu kuzamura ireme ry’ubuvuzi bw’amaso, cyane cyane mu bice bikigaragamo icyuho mu bushobozi. Kuva iyi gahunda yatangira mu Rwanda ku itariki ya 18 Nyakanga 2025, abatanga serivisi z’ubuvuzi barenga 1,000 bamaze guhugurwa mu bijyanye no kwita ku ndwara z’amaso, nk’uko byatangajwe n’abategura iki gikorwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umwe mu bayobozi b’iri tsinda rya Orbis yavuze ko intego nyamukuru ari ugufasha ibihugu guteza imbere ubuvuzi bw’amaso ku buryo burambye. Ati: “Ntabwo tugamije gusa kubaga abarwayi bake ngo tubasige, ahubwo turanahugura abanyarwanda mu buvuzi bw’amaso ku buryo niturangiza bazakomeza kwifasha no gufasha abandi.”
Ku ruhande rw’abarwayi, bamwe bagaragaje ibyishimo n’icyizere. Umugore umwe waturutse i Nyagatare yavuze ko yari amaze imyaka itatu abona igice, ariko yizeye ko ubuvuzi agiye guhabwa buzamugarurira icyizere cyo kongera kubona neza.
Ibikorwa bya Orbis Flying Eye Hospital byakiriwe neza n’inzego z’ubuzima mu Rwanda, by’umwihariko Minisiteri y’Ubuzima, yemeje ko ubu bufatanye buzagira uruhare rukomeye mu kongera ubumenyi n’ibikoresho bijyanye n’ubuvuzi bw’amaso mu gihugu.