Impuguke za ONU ziravuga ko ingabo za Uganda zirimo kwinjira muri Congo ku bwinshi

41_2023-638158719513010748-301

Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ingabo z’igihugu cya Uganda ziragenda ziyongera mu bikorwa by’igisirikare byiswe Shujaa, bikomeje kubera ku butaka bwa Congo, cyane cyane mu ntara ya Ituri. Abasesenguzi b’umutekano ku rwego mpuzamahanga bemeza ko hari abasirikare bashya bagera ku 1000 bamaze koherezwa muri iyo ntara mu byumweru bishize.

Iyi gahunda ya gisirikare ihuriweho n’ingabo za Uganda (UPDF) n’iza Congo (FARDC), iyobowe na Jenerali wa diviziyo Felix Busizoori, uyobora diviziyo ya 4 y’ingabo za Uganda. Uyu muyobozi wa gisirikare w’umuhanga ni we washyizwe imbere mu kuyobora ibikorwa bihuriweho n’ibi bihugu byombi mu karere kashegeshwe n’intambara, cyane cyane intambara ihanganisha Leta ya Congo n’umutwe wa CODECO.

Uganda yemeza ko intego y’iyi nkunga ya gisirikare ari ukurandura umutwe wa CODECO umaze imyaka urigisa amahoro mu Ituri, ariko abasesenguzi bigenga ndetse n’impuguke za Loni zemeza ko hari izindi mpamvu zikomeye zinyuma y’iyo mpamvu yemewe ku mugaragaro. Bagaragaza ko Uganda ifite inyungu z’ubukungu n’ubwigenge mu bya gisirikare, birimo kurinda inyungu zayo mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’izahabu, ubushakashatsi n’icukurwa rya peteroli n’ibikomoka kuri gaze mu kiyaga cya Albert, ndetse n’imitangire y’amasezerano yambukiranya imipaka afatwa nk’ayunguka cyane.

Kuva muri Werurwe 2025, ingabo za UPDF zatangiye kugirana ubufatanye na FARDC mu bikorwa byo gukora amarondo ahuriweho mu bice bimwe bya Ituri. Kuri iyi nshuro, nyuma y’ukwiyongera kw’umubare w’ingabo, leta ya Uganda n’iya Congo basinyanye amasezerano mashya yo gukomeza ubufatanye bwa gisirikare ku wa 20 Kamena 2025.

Icyakora, uburakari ku baturage ba Bunia ndetse n’ubutegetsi bwa Ituri bukomeje kwiyongera. Bamwe mu bayobozi b’uturere, bamwe mu basirikare ba FARDC ndetse n’abaturage bo mu bwoko bwa Lendu babona iri yinjira ry’ingabo za Uganda nk’igikorwa cyambukiranya imbibi kirenze ubufasha bwemewe n’amategeko.

Ibi bije nyuma y’uruzinduko ruheruka kugirwa na Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umuyobozi ukomeye mu gisirikare cya Uganda, aho yasuye Congo muri Kamena 2025. Nubwo iby’uru ruzinduko bitatangajwe ku mugaragaro, amakuru ava mu nzego z’umutekano zombi yemeza ko rwari rugamije gukomeza gutsura umubano wa gisirikare hagati y’ibihugu byombi no gusinya amasezerano y’ubufatanye ku bikorwa bihari n’iby’igihe kizaza.

Icyemezo cyafashwe na Perezida Félix Tshisekedi cyo kwemera izi ngabo n’amasezerano mashya, abasesenguzi ba Loni bavuga ko cyafashwe kugira ngo hatabaho kongeera intugunda hagati y’ingabo za Congo n’izindi z’amahanga, cyane cyane mu gihe igihugu kiri mu bibazo byinshi by’umutekano.

Nubwo Uganda yivugira ko iri mu bikorwa by’amahoro, hari impungenge ko iri kongera ingabo muri Congo rishobora kuba igice cy’umugambi mugari wo gucengera ubukungu n’ubutegetsi bw’akarere, by’umwihariko mu bice bitunze RDC nka Ituri, aho hari ubukungu bwinshi bw’ubucukuzi ndetse n’imihora y’ingenzi y’ubucuruzi.

© IgicumbiNews.co.rw