Ikipe ya Al Merrickh yo muri Sudan yageze mu Rwanda kuhakorera umwiherero

Ikipe ya Al Merrickh yo muri Sudan yasesekaye mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu aho ije gukorera umwiherero w’iminsi 20 mu rwego rwo kwitegura imikino y’amarushanwa ategereje imbere.
Ikipe yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00), nyuma yaho ihita ijya gucumbika kuri Delight Hotel iherereye i Nyarutarama, aho izaba icumbitse mu gihe cyose izamara mu Rwanda.
Amakuru ava mu buyobozi bw’iyi kipe agaragaza ko mu gihe cy’umwiherero, Al Merrickh izajya ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro ndetse no kuri Kigali Pele Stadium, kugira ngo abakinnyi bayo babone ikirere n’ibibuga bizafasha mu myiteguro.
Uretse imyitozo, biteganyijwe ko iyi kipe izakina imikino ya gicuti n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda ndetse n’andi yo hanze y’igihugu. Iyo mikino izafasha ikipe kongera ubufatanye hagati y’abakinnyi, kwipima no gusuzuma urwego iriho mbere y’uko yinjira mu marushanwa akomeye.
Al Merrickh ni imwe mu makipe akomeye kandi afite amateka muri Sudan, aho imaze imyaka myinshi ihangana mu marushanwa yo mu gihugu ndetse no ku mugabane wa Afurika. Umwiherero ikorera mu Rwanda ugaragaza uburyo igihugu gikomeje kuba ahantu hizewe ku makipe yo mu karere ndetse no ku mugabane muri rusange, zihaza mu rwego rwo kwitegura amarushanwa atandukanye.
Igicumbi News izakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’umwiherero w’iyi kipe ndetse n’indi mikino y’inshuti izaba mu gihe iri mu Rwanda.