Igikomangomakazi Speciose Mukabayojo, Umukobwa wa Nyuma w’Umwami Yuhi V Musinga, Yitabye Imana
Amateka y’u Rwanda yongeye kwandika urupapuro rushya nyuma y’uko hatangajwe urupfu rw’Igikomangomakazi Speciose Mukabayojo, umukobwa wa nyuma w’Umwami Yuhi V Musinga, wayoboye u Rwanda kuva mu mwaka wa 1896 kugeza mu 1931.
Igikomangomakazi Mukabayojo yavukiye mu muryango w’abami n’abanyacyubahiro, akaba yaravitse mu myaka ya 1930, mu bihe byaranzwe n’impinduka zikomeye mu butegetsi bw’u Rwanda. Nyina yari Umwamikazi Nyiranteko ya Nzagura, umwe mu bagore b’ingenzi b’Umwami Musinga.
Yari mushiki w’abami babiri b’u Rwanda, ari bo Mutara III Rudahigwa n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, abami bazwi cyane mu mateka y’u Rwanda ku bw’uruhare bagize mu gihe cy’ubukoloni no mu nzira y’u Rwanda rugana ku bwigenge.
Mu myaka ya 1950, Igikomangomakazi Speciose Mukabayojo yashyingiwe Igikomangoma Bideri mu bukwe bwa cyami bwari bukomeye, bwitabiriwe n’abayobozi bakomeye, abavandimwe n’inshuti z’umuryango w’ubwami. Uwo muhango wabaye umwe mu bihe byasize amateka mu muryango nyarwanda w’icyo gihe.
Aba bombi babanye mu buzima bwuje ituze n’ishema ry’umuco, bagira uruhare mu gukomeza ubusabane n’ubwuzuzanye hagati y’abakomoka mu bwami n’abaturage basanzwe mu bihe bya nyuma by’ubwami.
Urupfu rw’Igikomangomakazi Mukabayojo ni urupfu rw’umwe mu bashinze isano nyakuri hagati y’u Rwanda rwa kera n’uru rwa none, kuko yari umwe mu bahagarariye neza umurage w’ubwami mu buryo bw’amahoro n’ituze.
Abamuzi bamwibukira ku bwitonzi, ubwenge n’urukundo yakundaga igihugu cye, ndetse ku buryo yitwaraga atarata izina rye, ahubwo akagaragaza ubupfura n’ubumuntu byaranzwe mu muryango w’abami.
Uru rupfu rugaragazwa nk’urugendo rurarangije igice gikomeye cy’amateka y’ubwami mu Rwanda, kuko Igikomangomakazi Mukabayojo yari umwana wa nyuma usigaye w’Umwami Musinga.
