IFOTO: Clarisse Karasira yatatse umuhungu we wujuje umwaka umwe avutse

Umuhanzi Clarisse Karasira, usigaye utuye muri Leta z’Uzunze Ubumwe z’Amerika,  yatatse umuhungu we avuga ko ari igitangaza nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 13 Kamena 2023, yari yujuje umwaka umwe avutse.

Ni ubutumwa yacishije k’urukuta rwe rwa Facebook agira ati: “Yaravutse kuwa 13, Kamena 2022, saa mbiri na 10 z’ijoro, Umunezero watashye iwacu, uhatura iteka tubonye igitangaza cy’Umuhungu. Isabukuru nziza Rukundo, Buzima bwanjye.



Uyu muhanzi yakomeje avuga imyato umuhungu we. Agira ati: “Nguwo Igikomangoma cy’Imana n’abayo!. Ni Umuhungu w’Imihigo, Bigwi byo mu batangana bo ku ijuru rya Kamonyi mwa Bayo, Mu barasanyi bo mu Gicaca akaba Nyambere, umwuzukuru w’Abazigaba. Imfura ibahesha u Kwanda. sylvain De Joie nanjye URWO TUGUKUNDA RUHEBUJE IZINDI”.

Karasira Clarisse yakoze ubukwe n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, Tariki ya 01 Gicurasi 2021, biyemeza kubana akaramata imbere y’Imana mu birori byabereye kuri Christian Life Assembly mu mujyi wa Kigali.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: