Icyo Perezida mushya wa Gicumbi FC avuga agiye guhindura

Assouman Shumbusho wagizwe Perezida wa Gicumbi FC (Photo:Courtesy)

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 02 Werurwe 2022, mu masaha y’igicamunsi nibwo habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya komite nshya iyobowe na Shumbusho Assouman ndetse n’iyacyuye igihe yari isanzwe iyoborwa na Urayeneza John wasezeye mu kuyobora iyi akipe.

Aganira na Igicumbi News Perezida mushya wa Gicumbi FC w’inzibacyuho, Shumbusho Assouman yavuze ko ikirajwe inshinga ari uko iyi kipe iguma mu cyiciro cya mbere ndetse Ubuyobozi bugafatanya n’abaturage batuye mu karere ka Gicumbi kugirango ikipe ikomeze ive mu bibazo irimo yitware neza.



Ati: “Hamwe n’ubufatanye bw’abanya-Gicumbi, ubufatanye bw’akarere ka Gicumbi, na komite iriho n’ikipe ihari ubwo bufatanye kuba buhari kandi turabwizeye ikipe ya Gicumbi nubwo iri ku mwanya wa nyuma n’amanota ane ariko n’izirimbere yayo hari izindi nazo zishobora kuba zamanuka cyane cyane ko dusigaje imikino cumi n’umwe rero hamwe nubwo bufatanye n’ubwitange bw’abayobozi abakunzi ba Gicumbi FC ndetse n’abakinnyi tuzafatikanyiriza hamwe kugirango ikipe itamanuka”.

Nkuko Perezida wa Gicumbi FC yakomeje abitangariza Igicumbi News avuga ko hagiye gushyirwamo imbaraga kugirango ikipe ibone intsinzi ndetse akomeza yizeza abakunzi b’iyi kipe ko habayeho ubufatanye iyi kipe igomba kuguma mu cyiciro cya mbere.



Gicumbi FC iri muri amwe mu makipe ari mu murongo utukura kuko iri kumwanya wa nyuma ndetse kuri ubu ikaba igiye gukomeza imikino ya Shampiyona irikumwe n’umutoza wungirije ariwe Kamali Methode nyuma yuko uwahoze ari umutoza wayo ukomoka muri Repubika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Tchiamas Bienvinue ayivuyemo asezeye kubera umusaruro muke, dore ko iyi kipe kuva Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yatangira imaze gutsinda imukino ibiri gusa.

Amakuru avuga ko Banamwana Camarade yasinyiye Gicumbi FC amezi 3 akaba agiye gutozanya na Kamali Methode kugeza ubu akaba ariwe wemewe na FERWAFA.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News