Ibirego 11 bishinja Paul Biya kwiba amatora bigiye gusuzumwa

Screenshot_20251020-191817

Urukiko rushinzwe kurinda itegeko Nshinga muri Cameroun, ruratangaza ko ku wa Gatatu w’iki cyumweru ruzatangira kumva ibirego 11 byatanzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bisaba ko amatora aherutse ya perezida yasubirwamo cyangwa agaseswa burundu kubera ibibazo bikomeye byagaragaye mu mitegurire no mu buryo yagenze.

Abatanze ibi birego barimo abakandida batandukanye n’amashyaka ya opozisiyo bavuga ko amatora yabayemo uburiganya bukabije, birimo gutinza ibikoresho by’amatora mu turere tumwe na tumwe, kwangirika kwa lisiti z’abatora ndetse no gusuka amajwi mu masanduku kugira ngo byongere amahirwe ya Perezida uri ku butegetsi, Paul Biya.

Bamwe mu batanze ibirego bavuze ko mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru na Bamenda, abaturage benshi batatoye kubera ibibazo by’umutekano muke n’ibura ry’ibikoresho by’amatora, mu gihe mu bindi bice by’igihugu amakarita y’itora atatanzwe ku gihe.

Perezida Paul Biya, umaze imyaka irenga 40 ayoboye Cameroun, yatangajwe n’akanama k’amatora nk’utsinze amatora yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi, ariko abakurikiranira hafi politiki y’iki gihugu bavuga ko uko gutsinda kwakurikiwe n’akajagari k’amagambo n’ibimenyetso byinshi bigaragaza ko amatora atanyuze mu mucyo.

Urukiko rufite inshingano zo gusuzuma ibirego byose bijyanye n’amatora y’umukuru w’igihugu ndetse rukemeza burundu ibisubizo byemewe n’amategeko. Biteganyijwe ko nyuma yo kumva abarega n’abaregwa, urukiko ruzatangaza umwanzuro warwo mu minsi mike iri imbere.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa leta ntiburagira icyo butangaza ku birego by’uburiganya byatanzwe, ariko bamwe mu bayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi, RDPC (Rassemblement Démocratique du Peuple Camerounais), bavuze ko ayo matora yakozwe mu mucyo no mu bwisanzure, kandi ko ibyavuyemo bihagarariye ugushaka kw’abaturage.

Abasesenguzi bavuga ko ibi birego bishobora gusiga isura idahwitse ku matora ya Cameroun, igihugu kimaze imyaka myinshi gikunze kunengwa uburyo gikoramo amatora ndetse n’imiterere ya demokarasi igaragaramo intege nke.