Hahishuwe umugambi wa Leta y’u Burundi wo kugirira nabi uwahoze ari Visi Perezida Gaston Sindimwo

Urugo rwa Gaston Sindimwo wahoze ari Visi Perezida wa Mbere mu gihe cya Pierre Nkurunziza ku wa 23 Kanama 2025, rwagoswe n’abapolisi mu buryo bwatangaje abatari bake. Iyo nzu iherereye mu gace ka Mirroir yari isanzwe igabanyijwemo kabiri: igice cya Gaston Sindimwo n’icya nyina w’abana be, ariko bombi bamaze igihe batumvikana ku micungire y’iyo nzu.
Hashize iminsi, Gaston Sindimwo yari yimutse mu rugo kugira ngo akore imirimo yo gusana igice cye, asiga umuntu wo kuharinda. Nyuma yaho, umugore we yakomeje kubamo, aho bivugwa ko yikekaga ko imirimo yo gusana ishobora kuba amayeri yo kumwirukana.
Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, abapolisi bageze kuri urwo rugo barusaka mu buryo bwose, bahakura urufunguzo rwose rwari ruhari, bafata n’uwo musore wasigaye aharinze igice cya Sindimwo, bamujyana ku Bushinjacyaha Bukuru bwa Ntahangwa. Haciyeho akanya, urufunguzo rwose rwasohowe na Procureur Général, rutangwa ku mugore wa Sindimwo. Byongeye, uwo musore yategetswe kudasubira kuhinjira. Nyuma yaho, umugore wa Sindimwo yahise asenya ibyari byubatswe bigaragaza itandukaniro ry’ibice byabo byombi.
Ese harategurwa umugambi wo kumushora mu mutego?
Ibi byabaye mu gihe Gaston Sindimwo amaze igihe atagaragara mu gihugu. Bamwe bemeza ko yaba yarahunze, abandi bakavuga ko ashobora kuba ari mu nzira zo gusaba ubuhungiro mu Burayi.
Ku rubuga rwa Twitter, Léon Masengo, umuyobozi wa Radio Bonesha FM, yanditse ko Gaston Sindimwo yikeka ko umugore we ashobora kuba akoreshwa n’ubutegetsi mu rwego rwo kumuhungabanya no kumwotsa igitutu, bitewe n’amagambo akomeye aheruka gutangaza ajyanye n’ubuzima bwa politiki n’intambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abasesenguzi bavuga ko kuba Procureur Général yiyemeje kwinjira mu matati y’urugo akabihindura urubanza, ari ikimenyetso gishobora kugaragaza ko hari umugambi wihishe wo kureshya Sindimwo, kugira ngo agaruke mu gihugu vuba, maze afatwe.
Umubano mubi hagati ya Sindimwo na Perezida Ndayishimiye
Amakuru aturuka mu bakurikiranira hafi politiki y’u Burundi avuga ko Gaston Sindimwo atigeze agirana umubano mwiza na Perezida Évariste Ndayishimiye kuva yafata ubutegetsi.
Amagambo Sindimwo aheruka kuvugira ku miterere y’intambara yo muri RDC yongeye kuzamura amahari hagati ye n’abayobozi bakuru b’igihugu. By’umwihariko, Apôtre Isidore Mbayahaga aheruka gutangaza ubutumwa bwafashwe nk’ubushobora kugira ingaruka mbi kuri Sindimwo, bikaba byafashwe n’abamukurikirana nk’amarenga y’uko yaba yarashyizwe ku rutonde rw’abafitanye ibibazo bikomeye n’ubutegetsi.
Ikimenyetso cy’uko ashobora kuba agerekwaho umugambi mubi
Mu kwezi kwa Gicurasi gushize, Gaston Sindimwo yari mu kiganiro Ku Nama cya Radio Isanganiro, aho amagambo yavuze yafashwe nk’akomeretsa cyane inzego za Leta. Abarimo abateguye icyo kiganiro bahise batumwaho n’inzego z’iperereza ngo bisobanure. Nyamara, Gaston Sindimwo we ntiyigeze ahamagarwa, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso kigaragaza ko hari umugambi mubi ushobora kumugiraho ingaruka mu gihe yaba agarutse mu gihugu.
Abakurikiranira hafi ibyo akora bamugira inama yo kwicunga, kuko ibimenyetso bimaze iminsi bigaragazwa n’ibikorwa bikorerwa urugo rwe bishobora kuba ari amarenga y’umugambi wo kumugirira nabi.