Gicumbi: Muri Kaminuza ya UTAB haravugwamo amatiku

Intandaro y’ibi byose ni umwuka mubi uri hagati y’Umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya UTAB Padiri Prof.Dr Nyombayire Faustin n’umwungirije Mbabazi Justine.

Aba bombi, nk’uko bigaragara mu matora yabaye tariki ya 26 Ukwakira 2019 agizwe n’abagize Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya UTAB. Batanu muri 14 bo bemeje ko yaba Umuyobozi Mukuru wa UTAB n’umwungirije basezererwa, gusa habaho kuvuga ko Nyiricyubahiro Musenyeri Nzakamwita usanzwe uyobora Diyoseze ya Byumba ariwe ukwiye gufata umwanzuro wa nyuma w’ikigomba gukorwa.

Ibaruwa yanditswe na Dr Alfred Ndahiro

Ku itari ya 28 Ukwakira Dr Alfred Ndahiro Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza ya UTAB yandikiye musenyeri Nzakamwita, amugezaho ibyavuye mu Nama y’Ubutegetsi ya UTAB, birimo no kuba aba bayobozi bombi yaba Padiri Nyombayire n’umwungirije Mbabazi Justine basezererwa.

Nyuma y’iyi baruwa, ku wa mbere w’iki cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo 2019 Nyiricyubahiro Musenyeri Nzakamwita yandikiye ibaruwa Padiri Nyombayire amumenyesha ko ahinduriwe imirimo.

Zimwe mu ngingo ziri muri iyo baruwa, ngo ni umwuka mubi uvugwa muri UTAB Padiri yananiwe guhosha, ndetse anatungwa agatoki kuba mu bawukongeje.

Ibi kandi biniyongeraho ikemezo cy’Inama y’Ubutegetsi ya UTAB, yateranye ku wa 26 Ukwakira ikemeza ko Padiri Nyombayire agomba gusezererwa.

Igisubizo cy’ibaruwa yo ku wa 11 Ugushyingo 2019

Nyuma yo guhabwa iyi baruwa, byabaye nko gukoza agati mu ntozi, kuko Padiri Nyobayire ku wa gatatu w’iki cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo, yahise yandika ibaruwa igizwe na paje enye asubiza Nyiricyubahiro Musenyeri Nzakamwita usanzwe uyobora diyoseze ya Byumba.

Bimwe mu bikubiye muri iyi baruwa, harimo kuba Padiri Nyombayire yavuze ko yagaragaje inkomoko y’umwuka mubi na nyirabayazana bawo, ariko ntihagira igikorwa. Harimo kandi kuba yarasabye ko hakorwa iperereza ku mikoreshereze y’imitungo ariko bikarangira nta gikozwe kandi bigizwemo uruhare na Musenyeri Nzakamwita.

Mu myaka yatambutse kaminuza ya UTAB, yagiye ivugwamo ibibazo bitandukanye by’umwihariko ibibazo bishingiye ku kwirukana abakozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bamwe mu bakozi birukanwe na UTAB bagiye bayitsinda ikishyura akayabo. Hagiye havugwa kandi n’itonesha mu bakozi bamwe na bamwe.

Kugeza ubu Kaminuza ya UTAB ntiharamenyekana abayobozi b’agateganyo, mu gihe uwayiyoboraga yahinduriwe imirimo.

Gusa hari amakuru agera ku igicumbinews avuga impande zose zirebwa n’iki kibazo zirimo kukiganiraho kugirango hafatwe umwanzuro ntakuka ntawuhutajwe.

@igicumbinews.co.rw