Gicumbi: Urujijo k’Umugabo wasanzwe mu nzu yapfuye

FB_IMG_16193359882245356

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Kanama 2025, nibwo abaturage batunguwe no kwakira amakuru y’uko Misago Leonard w’imyaka 43, wo mu Mudugudu wa Rwamushumba, Akagari ka Munyinya, Umurenge wa Rukomo, yapfuye. Abaturanyi bakavuga ko bibaza icyishe uyu mugabo kuko ubuyobozi butari bwahagera, uretse Umukuru w’Umudugudu.

Umwe mu baturage uri aho byabereye abwiye igicumbinews.co.rw ko batunguwe no kumva Misago yapfuye, bagasaba ko inzego ziperereza zaza zikajya gupima umurambo. Ati: “Nitwamenya icyamwishe keretse bamupimye. Gusa ntiyabanaga n’umugore we kuko umugore yari afite iburwayi bwo mu mutwe baza gutandukana, ajya iwabo. None umugabo yatundaga imicanga ariko twari tumaze igihe tutamubona. Tujya kumureba impamvu ataboneka dusanga ari mu nzu yapfuye. Ni Mudugudu wahageze gusa, nta bundi buyobozi n’ubu bwari bwahagera.”

Avugana n’umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw, Umukuru w’Umudugudu wa Rwamushumba yavuze ko uyu mugabo  wapfuye yari afite abana batandatu. Ati: “Umuntu yari mu nzu ariko ku mugoroba yari muzima, nta n’umuntu bigeze batongana kandi no mu muryango nta kibazo bari bafitanye. Gusa ntabwo baturanye, kuko bamaze igihe batari kumwe.”

Amakuru agera kuri Igicumbi News aravuga ko nyakwigendera wapfuye asize abana batandatu, kugeza ubu akaba ari mu nzu, abaturage barimo gusaba ko yaza agakurwa mu nzu akajyanwa gupimwa hakamenyekana icyamwishe.

Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News