Gicumbi: Umuturage yahisemo kurara hanze kubera ko ngo inzu yubakiwe ari ntoya

Inzu umuturage yubakiwe imbere yayo hanze hari ibishashi by'umukara araramo(Photo Igicumbinews.co.rw)

Umubyeyi w’abakobwa babiri watawe n’umugabo wo mu Mudugudu wa Kirwene, Akagari ka Mulindi mu murenge wa Kaniga, Akarere ka Gicumbi yahisemo kujya arara hanze y’inzu yubakiwe n’ubuyobozi avuga ko ari ntoya agashinja abayobozi b’inzego z’ibanze ko bagize uruhare mu inyerezwa ry’ibikoresho byagombaga kubaka inzu ye.

Uyu mubyeyi ntabasha gusobanura ikibazo afite niyo mpamvu igicumbinews.co.rw yahisemo kuvugana n’umwe mu bangavu be wavuze ko nyina amaranye iminsi ikibazo cyo kwanga kurara mu nzu bitewe n’inzu y’icyumba kimwe n’uruganiro bubakiwe avuga ko ari nto kandi abandi babukira inzu nini.

Yagize ati: “Mama amaze nk’imyaka 3 arara hanze kubera ko avuga ko ntiyarara mu nzu nto kandi leta yaramuhaye ubufasha abayobozi bakaburya. Nk’ubu batwubakiye inzu y’amabati 10 ntibanaduha urugi n’amadirishya nitwe twabyishakiye. Kandi tukabona abandi bantu banishoboye barimo kububakira inzu nziza”.



Uyu mukobwa yakomeje atabaza asaba ko ubuyobozi ko bwabakemurira ikibazo kugira ngo umubyeyi aho arara hanze kuri shitingi ahave, ngo kuko abagazi ba nabi bigeze kuhamusanga bamutera icyuma mu mutwe. Yagize ati: “Ubuyobozi rwose nibudufashe Mama areke kurara hanze!. Nk’ubu mu kwezi kwa cyenda ku mwaka ushize abantu baraje bamusanga aho aryamye kuri shitingi bamutera icyuma mu mutwe!. Polisi irampamagaza ariko icyo gihe nabasobanuriye uko byagenze barandeka ndataha”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mulindi, Mugiraneza Athanase yabwiye igicumbinews.co.rw ko uyu muturage yubakiwe iyi nzu binyuze mu muganda kandi yasanze byarakozwe. Gusa avuga ko harimo gukora urutonde rw’abantu bazatuzwa mu nzu zirimo kubakwa mu murenge wa Kaniga nawe ashobora kuzashyirwamo hakurikijwe urutonde rw’abakeneye icumbi kurenza abandi.

Ati: “Icyo kibazo naragisanze kandi n’umukobwa w’uwo mubyeyi twaraganiriye. Narabasuye uwo mubyeyi ubona ko yaba afite akabazo k’uburwayi bwo mu mutwe n’ubwo bidakuraho kumufasha. Hari inzu zirimo kubakwa mu murenge wacu harimo n’izubakwa na Rotary Club, turimo gukora urutonde rwabazazijyamo nawe ashobora kuba umwe muri abo”.



Ku kijyanye no kuba mu gihe byaba bitarakemuka uwo mukecuru azakomeza kurara hanze ubuyobozi bubirebera. Yagize Ati: “Nanjye narabyumvise ko arara hanze ngiye guhita njyayo tumushishikarize kubireka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mbonyintwali Jean Marie Vianney, ubwo kuri uyu wa Gatandatu Tariki 23 Werurwe 2024  yari yitabiriye ikiganiro Uzindukanyijambo kuri Radio Ishingiro yavuze ko bitemewe kubakira umuturage inzu y’icyumba kimwe n’uruganiro avuga ko inzu ubuyobozi bwemerewe kubakira umuturage igomba kuba isakaje amabati arenga 20  ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro ndetse n’igikoni n’umusarani. Ahamya ko iki kibazo agiye kugikurikirana kigakemuka.

“Uwo mukobwa abisobanura neza usibye n’umubyeyi wabo, n’abo bana bafite uburenganzira bwo kubaho. Ikigaragara icyo kibazo Umunyamabanga Nshingwabikorwa yari akizi ariko akagitwara gacye.  Ni byiza ko nawe yagaragaje ko hari amazu arimo kubakwa niyuzura tuzafatanya turebe ko uriya muryango wabonamo inzu”.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: