Gicumbi: Ikamyo yagonganye n’ivatiri hapfa umuntu umwe

Ku ifoto ni umusore wishwe n’impanuka 

Impanuka ikomeye yabereye mu Mudugudu wa Kigoma, Akagari ka Horezo, Umurenge wa Kageyo hafi y’agasantire ka Kigoma ikamyo ya Howo itukura i Kigali yikoreye umucanga, yagonganye n’imodoka nto yarimo abantu 5 umwe yahise apfa.

Imodoka nto yangiritse cyane, ab’imbere kuyivamo byanze

Umuturage witwa Jean Marie wo muri biriya bice yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko imodoka nto yavaga mu Rukoma ijya i Kigali, ita umuhanda yarimo igonga ikamyo.

Ati “Niba ari imvura cyangwa ubunyereri n’iki simbizi, yahise yinjira mu nzira y’ikamyo irayigonga.”

 

Iriya modoka Umunyabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Gahano Mubera Jean Marie Vianney yabwiye Umuseke ko abantu babiri bari baheze mu byuma by’imodoka bakuwemo na Polisi, bajyanwa kwa Muganga ku Bitaro bya Byumba. yarimo abantu batanu, uretse umwe wahise upfa, babiri bari inyuma bajyanwe kwa Muganga barembye cyane, abandi babiri b’imbere baheze mu byuma by’imodoka.

Imbangukiragutabara yahageze ngo itware umurambo, ndetse hari Abapolisi bahageze.

 

   

AMAFOTO@NKUNDINEZA Jean Paul &NSHIMIYIMANA Dieudonne

@igicumbinews.co.rw