Gicumbi FC yongeye kwerekana umupira mwiza nyuma yo gutsinda Gasogi United

FB_IMG_1761325882341

Gicumbi FC yongeye kwerekana ko iri mu makipe ari gukina neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), nyuma yo gutsinda Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Pele Stadium kuri uyu wa Gatanu, utangiye saa cyenda z’amanywa.

Gasogi United ni yo yafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyatsinzwe na Kokoete Udo ku munota wa 2 w’umukino, ariko Gicumbi FC ntiyacitse intege. Ku munota wa 57, Rubuguza Pierre yatsinze igitego cyo kwishyura, mbere y’uko Bitwakiyiki Clément atsinda icya kabiri ku munota wa 71, gihita kiba n’icy’intsinzi.

Iyi ntsinzi ikomeje gushyira Gicumbi FC mu bihe byiza, ikaba ari imwe mu makipe yagaragaje imikinire inoze n’ubwitange muri iyi shampiyona. Umutoza Justin Bisengimana, usanzwe uzwiho guteza imbere impano z’abakinnyi bakiri bato, yongeye gushimirwa n’abafana kubera uburyo yubatse ikipe ifite icyerekezo n’ubwitange.

Abafana benshi bari bitabiriye uyu mukino, aho abenshi bagaragaje ibyishimo bikomeye nyuma y’uko ikipe yabo ibonye intsinzi. Gicumbi FC iri gukomeza kwitwara neza muri iyi shampiyona, aho yerekanye ko ubushake, imiyoborere myiza n’ubufatanye bishobora gutuma ikipe iva mu makipe asanzwe igahatanira imyanya yo hejuru.