Gicumbi FC yongeye gutumiza Inteko Rusange nyuma y’iheruka gusubikwa

Byanditswe na Igicumbi News | 14 Nyakanga 2025
Ubuyobozi bwa Gicumbi FC bwongeye gutumiza Inteko Rusange nshya izaba ku wa 29 Nyakanga 2025 saa munani z’amanywa, ikazabera mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gicumbi. Ibi bibaye nyuma y’uko inteko rusange yari iteganyijwe ku wa 13 Nyakanga itabaye kubera kutitabirwa n’umubare w’abanyamuryango usabwa n’amategeko.
Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Gicumbi FC, Bwana Niyitanga Desire, ryasobanuye ko hakurikijwe ingingo ya 17 y’amategeko shingiro y’iyi kipe, inama idashobora gufata ibyemezo igihe ititabiriwe na 2/3 by’abanyamuryango. Ibi byatumye hategurwa indi nama mu gihe cy’iminsi 15.
Ibiri ku murongo w’ibyigwa:
- Isesengura ry’uko umwaka w’imikino wa 2024-2025 wagenze.
- Gusesengura ingamba zo kuzamura urwego rw’ikipe mu mwaka wa 2025-2026, cyane cyane mu mikino ya Rwanda Premier League.
- Gutora komite nyobozi nshya ya Gicumbi FC.
Ubuyobozi bw’Akarere bushinjwa kwivanga mu matora y’ikipe
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Igicumbi News yemeza ko impamvu nyamukuru yatumye inteko rusange iheruka ititabirwa, atari ubwitabire buke gusa nk’uko byatangajwe, ahubwo byatewe n’igitutu cya bamwe mu bayobozi b’Akarere ka Gicumbi bashaka kugira uruhare mu matora y’iyi kipe.
Bivugwa ko aba bayobozi bakomeje gukangurira bamwe mu banyamuryango kutiyamamaza, abandi bakabahatira gushyigikira abakandida runaka bihitiyemo, mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga imiyoborere y’amakipe. Aya mategeko avuga ko ikipe ya Gicumbi FC, nk’andi makipe y’uturere, igomba kuyoborwa n’abanyamuryango bayo ku buryo bwigenga, kandi ko abayobozi b’inzego za Leta – cyane cyane abayobora akarere – batemerewe kuyiyobora cyangwa kugira uruhare mu matora yayo.
Ibi byateje impagarara n’umwuka mubi, bituma bamwe mu banyamuryango barahisemo kutitabira inteko rusange iheruka, bavuga ko batifuza kwitabira igikorwa cyagaragaramo guhutaza ubwigenge bwabo bwo gutora no gutorwa.
Abasesenguzi baraburira
Abakurikiranira hafi iby’imiyoborere mu mikino baraburira ko iyo ubuyobozi bwa Leta bwinjiye mu miyoborere y’amakipe budafitiye ububasha, bishobora guteza ikibazo gikomeye mu mikorere y’ayo makipe. Baributsa ko amatora akwiye gukorwa mu mucyo, abanyamuryango bakagira uburenganzira busesuye bwo kwiyamamaza no gutora nta gitutu.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryatanzwe, ubuyobozi bwa Gicumbi FC burasaba abanyamuryango bose kuzakorera hamwe muri iyi nteko rusange nshya, kugira ngo hatangwe icyizere cy’ubuyobozi bukorera mu mucyo, butajonjaguwe n’igitutu cy’ubuyobozi bwa Leta.
Iyi nama izaba ari ingenzi mu gutegura umwaka mushya w’imikino no gushyiraho komite nshya izafasha Gicumbi FC gukomeza kuba ikipe ifite icyerekezo kandi ihesha agaciro igicumbi cyayo – Akarere ka Gicumbi.
Waba ufite icyo ushaka gutangaza kuri iyi nkuru?
Twandikire kuri www.igicumbinews.co.rw hasi muri Comment cyangwa udusangize igitekerezo cyawe ku mbuga nkoranyambaga zacu.