Gicumbi: Abanyeshuri 10 barwariye ku bitaro bya Byumba harakekwa ko bahawe ibiryo ku ishuri bihumanyije

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)
Kuwa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri 2025, saa saba n’igice z’amanywa (13h30’), mu Rukomo, Akarere ka Gicumbi, hagaragaye ikibazo cy’uburwayi bwibasiye abanyeshuri biga mu mwaka wa Gatanu (P5C) ku ishuri rya G.S Munyinya TSS.
Amakuru agera ku Igicumbi News avuga ko aba bana bari bamaze gufata amafunguro ya saa sita ku ishuri ubwo bagaragazaga ibimenyetso byo kuribwa mu nda. Abanyeshuri bagaragaje ubu burwayi ni Irimaso Gisele w’imyaka 13, Dorumubyeyi Medy Murecaise w’imyaka 10, Mushimiyimana Dynah w’imyaka 10, Dushirimana Leoncie w’imyaka 11, Dusabimana Generereuse w’imyaka 12, Abayisenga Jenipha w’imyaka 11, Mucyo Zawadi w’imyaka 13, Uwamariya Marcelline w’imyaka 14, Irakoze Noella w’imyaka 13 na Mucyo Aime Patience w’imyaka 13.
Bamwe mu banyeshuri babwiye ubuyobozi ko batangiye kumva baribwa mu nda nyuma yo kurya ibishyimbo byari bikiriho umunyu mwinshi. Mu iperereza ry’ibanze Igicumbi News yakoze yabonye amakuru avuga y’uko hashobora kuba hakekwa ko aba banyeshiri bagizweho ingaruka n’umuti waba wari waratewe mu bishyimbo kugira ngo babike ntibyangirike, n’ubwo hibazwa uburyo abanyeshuri bo mu ishuri rimwe aribo bagira ikibazo bonyine
Kugeza ubu, abana umunani bahise boherezwa ku bitaro bya Byumba kugira ngo bitabweho n’abaganga, mu gihe abandi babiri bakiri kwitabwaho n’abaganga ku kigo nderabuzima cya Munyinya.
Ubwo twateguraga iyi nkuru Igicumbi News yagerageje kuvugisha inzego zirebwa n’iki kibazo ntitwazibona. Ariko twabonye amakuru avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’ubuzima zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye ubu burwayi bukabije, ndetse hanafatwe ingamba zikarishye zo kurinda ko byakongera kubaho. Inkuru turakomeza kuyikurikirana.