Gare ya Nyabugogo igiye kuvugururwa hatangajwe impinduka ku batega imodoka

images

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyize ahagaragara itangazo rimenyesha abaturage ko hateganyijwe imirimo yo gusana igice cya ruguru cya Gare ya Nyabugogo, bikazateza impinduka z’igihe gito ku buryo bwo gutegera bisi zimwe na zimwe zisanzwe zihahagarara.

Mu itangazo ryatanzwe ku wa 10 Mata 2026, Umujyi wa Kigali watangaje ko iyi mirimo igamije kunoza imikorere n’imiterere y’iyi gare ikoreshwa n’abagenzi benshi buri munsi, bityo hakaba hagomba kubaho uburyo bushya bwo gutegera bisi mu gihe imirimo izaba iri gukorwa.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko izo mpinduka zizagira ingaruka ku mirongo itandukanye y’imodoka zitwara abagenzi. Muri iyo mirongo harimo: Nyabugogo–Gatenga–Nyanza ya Kicukiro (214), Kitabi–Nyamirambo–Kimisagara–Nyabugogo–Downtown (402), Nyacyonga Bus Terminal–Downtown (403), Bishenyi Bus Terminal–Downtown via Nyabugogo (404), Gihara–Downtown via Nyabugogo (416), ndetse na Nyabugogo–Bweramvura (418).

Itangazo risobanura ko izi mpinduka zizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026 saa sita z’ijoro (24h00), zikazakomeza kugeza ku wa Kabiri tariki ya 14 Mata 2026 saa sita z’ijoro (24h00). Muri icyo gihe cyose, abagenzi basanzwe bakoresha izi bisi bazasabwa kwitwararika bakamenya aho zizajya zitegerwa.

Mu rwego rwo korohereza abaturage, Umujyi wa Kigali watangaje aho buri murongo wa bisi uzajya utegera. Umurongo wa 214 uzaguma utegera aho nk’uko bisanzwe, mu gihe umurongo wa 402 uzimukira mu gice cya gare cyo hepfo, ahateganye n’aho bisi za RITCO zihagarara.

Ku murongo wa 403, abagenzi bazajya bategera ku cyapa cya bisi wambutse ikiraro kigana mu Gatsata. Ni mu gihe imirongo ya 404 na 416 izajya ifatirwa hafi ya Sitasiyo Dicentre, werekeza Kiruhura (Rubonobono).

Ku murongo wa 418 wo, Umujyi wa Kigali watangaje ko uzajya utegera ahateganye n’ahategerwa imodoka zijya i Kabuga, ahazwi nka Kwa Phocas.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abaturage bose bakoresha Gare ya Nyabugogo, cyane cyane abagenzi bakoresha iyo mirongo yavuzwe, kumenya aya makuru kugira ngo birinde kuyoba.