FIZI: Wazalendo baravuga ko bigaruriye agace ka Rugezi nyuma y’imirwano ikaze na Twirwaheno ifatanyije n’AFC/M23

Umudugudu wa Rugezi, uherereye mu territoire ya Fizi mu ntara ya Sud-Kivu, bitavugwa ko umaze gufatwa ku mugoroba wo ku wa Gatatu n’abarwanyi b’imitwe yitwara gisirikare izwi nkq Wazalendo, nyuma y’imirwano ikaze yamaze hafi amasaha 24 yose.
Amakuru Igicumbi News yahawe n’abaturage bo muri aka gace avuga ko iyo mirwano yakaze yahuje Wazalendo bayobowe na Ngoma Nzito n’ihuriro ry’imitwe ya Twirwaheno n’umutwe wa AFC/M23.
Umwe mu banyamuryango ba sosiyete sivile yo muri Fizi yagize ati:
“Imirwano yabaye miremire kandi ikaze cyane. Abazalendo barwanye n’iyo mitwe bafatanyije n’AFC/M23, nyuma baza gutsinda bigarurira umudugudu wa Rugezi.”
Itangazo rya AFC/M23
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu, umutwe wa AFC/M23 wamaganye icyo wita igitero cyagabwe n’Abazalendo bafatanyije n’ingabo za Leta (FARDC), FDLR n’Ingabo z’Abarundi mu misozi miremire ya Fizi, ahazwi cyane nka Minembwe.
AFC/M23 yatangaje ko igitero cya Rugezi ari uburyo bwo gushoza intambara ku baturage bo muri ako gace, ivuga ko igihagarariye ari “ugukomeza kurengera abaturage baho”.
Ibirego by’iyicwa ry’Abanyamulenge
Muri iryo tangazo kandi, AFC/M23 yashimangiye ko muri ibi bice hari ibikorwa byo kwica abaturage b’Abanyamulenge, bigakorwa n’imitwe y’Abazalendo bafatanyije n’ingabo za Leta. Uyu mutwe wavuze ko ibi bikorwa ari byo bikomeje gutuma biyemeza gukomeza kurwana kugira ngo barengere abo baturage bavuga ko bahohoterwa.
Isura y’umutekano ikomeje kuba mbi
Intara ya Sud-Kivu ikomeje kugarizwa n’umutekano muke, by’umwihariko mu misozi miremire ya Minembwe na Fizi, aho imitwe myinshi yitwara gisirikare ikunze kugongana, buri ruhande ruvuga ko ruri mu bikorwa byo kurengera abaturage.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko bakomeje guhungabanywa n’iyi mirwano itarigeze icogora, kandi ibahombya byinshi birimo gupfusha ababo, gutakaza ibyabo no kwimurwa ku butaka bwabo.