FARDC yemeje ko hari abasirikare bakuru batawe muri yombi bashinjwa gushaka kwica Perezida Tshisekedi

ekeng-abe40

Kinshasa, 14 Nyakanga 2025 – Igicumbi News

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje ko zimaze iminsi zifata bamwe mu basirikare bakuru baregwa imyitwarire inyuranyije n’amategeko n’amahame ngenderwaho y’igisirikare, ariko zihakana ko ibyo bifitanye isano n’ubwoko cyangwa inkomoko y’abo basirikare.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’Ingabo, General-Major Sylvain Ekenge, mu kiganiro cyihariye kuri RTNC cyatambutse ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nyakanga 2025.

“Hari ibihuha byinshi, amakuru atari yo akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ku bijyanye n’izi mpamvu z’itabwa muri yombi. Igisirikare kigira amategeko, kigira amahame n’amabwiriza. Umusirikare utubahirije ayo mategeko aba agomba kubibazwa. Buri wese wakosheje abibazwa nk’umuntu ku giti cye, si nk’intumwa y’itsinda cyangwa y’ubwoko,” ni ko General Ekenge yavuze.

Yongeyeho ko ibyo bikorwa bireba gusa abasirikare bagaragayeho “ibikorwa bikomeye binyuranyije n’amahame y’igisirikare”, kandi ko igisirikare kigomba gukomeza kwitandukanya n’ivangura iryo ari ryo ryose, haba irishingiye ku bwoko cyangwa ku bitekerezo bya politiki.

“Icyaha kirahanwa, atari ubusabe bwa politiki”

General Ekenge yanenze bamwe mu banyapolitiki n’abagize sosiyete sivile avuga ko bacikamo kabiri: rimwe bakamagana ubujura no gutanga amabanga y’igihugu, ubundi bakavuga nabi igisirikare iyo cyafashe ingamba.

“Biba bisa nko gushaka ikintu n’icyacyo. Iyo tubonye abarenze ku mategeko, tubafata tukabashyikiriza ubutabera. Ntabwo ibyo bishobora kujya mu biganiro bya politiki. Igisirikare kigira igihagararo, kigira indangagaciro. Akosheje barabihanirwa,”.

Yanasobanuye ko ubutabera bugomba gukurikiza inzira yabwo nta gitutu cyangwa kunanizwa, kuko ari bwo buryo bwo kurinda icyubahiro n’ubumwe bw’ingabo za Congo.

“FARDC ni igisirikare cy’igihugu, kitagira ibara rya politiki cyangwa ubwoko. Kandi tugomba kureka gushora urwango n’ivangura mu gisirikare. Iyo ushinjwe icyaha gikomeye, urafatwa, ubutabera bukabikurikirana. Niba uri umwere, urarekurwa. Niba uri umunyacyaha, urahanwa.”

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Tshiwewe

Nubwo igisirikare kitigeze gitangaza amazina y’abasirikare batawe muri yombi, ibinyamakuru byinshi bikomeje kuvuga ko umwe muri bo yaba ari General Christian Tshiwewe, wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC ndetse aherutse kugirwa Umujyanama wihariye wa Perezida Félix-Antoine Tshisekedi mu bya gisirikare.

Izi mpinduka zose ziri kuba mu gihe igihugu kiri mu ntambara na M23/AFC yigaruriye igice kinini cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ubuyobozi bwa FARDC bwemeza ko ibi byose bigamije kwimakaza umurongo wa kirazira ku miyoborere mibi n’ubusambo mu ngabo, no guca burundu icyuho cyaba gishobora gufungurira umwanzi inzira.