FARDC yagabye ibitero by’indege kuri AFC/M23 i Walikale: Umwuka w’ubushyamirane wongeye kwiyongera

Mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje kwibazwaho nyuma y’amasezerano aheruka gusinyirwa i Doha, umwuka w’intambara wongeye gututumba hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ingabo z’umutwe wa AFC/M23.
Amakuru aturuka mu burengerazuba bw’intara ya Nord-Kivu aravuga ko FARDC (Ingabo za Leta ya Congo) zagabye ibitero by’indege ku birindiro by’uyu mutwe biherereye mu gace ka Mpety, mu lokalite ya Banakindi, groupement Kisimba, mu territoire ya Walikale, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025.
Abatangabuhamya bo muri société civile ya Pinga bavuze ko indege ebyiri z’intambara za FARDC zaturutse mu kirere zikagaba ibitero ku birindiro by’AFC/M23 biherereye Mpety na Buhaya ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (isaha ya Congo).
Nubwo kugeza ubu hataramenyekana umubare w’abaguye cyangwa ibyangiritse muri ibyo bitero, abaturage bavuga ko bumvise amasasu n’urusaku rw’indege mu masaha y’umugoroba, bituma bamwe mu baturage bahungira mu mashyamba ya hafi.
AFC/M23 ishinja Leta ya Congo kurenga ku masezerano ya Doha
Bertrand Bisimwa, umwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe wa AFC/M23, yagaragaje agahinda n’uburakari kuri ibi bitero. Abinyujije ku rubuga rwa X (Twitter), Bisimwa yavuze ko ibyo bitero ari “ibikorwa byo kurenga ku masezerano y’amahoro” aheruka gushyirwaho umukono i Doha, asaba ko amahanga yakurikirana ibyo yise “ukudashaka amahoro kwa Leta ya Kinshasa”.
Uyu muyobozi yongeyeho ko AFC/M23 izakomeza “gukurikiza gahunda y’amahoro” ariko ko itazemera gukomeza kwicwa no kuraswa mu gihe Leta itubahiriza ibyo yiyemeje mu masezerano.
Leta ya Kinshasa iracyacecetse
Kugeza ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiyari yagira icyo ivuga kuri ibyo birego by’uyu mutwe. Minisiteri y’ingabo ntiratangaza uko ibikorwa by’indege byagenze, cyangwa niba ari byo koko byari bigamije guhashya AFC/M23 nk’uko bivugwa.
Abasesenguzi bavuga ko ibi bitero bishobora kongera guhungabanya inzira y’amahoro yari imaze iminsi ishyirwaho nyuma y’ibiganiro bya Doha byari byitezweho kugarura ituze mu burasirazuba bwa Congo.
Umwuka w’intambara urakomeje
Mu gihe hataramenyekana icyakurikiye ibyo bitero, abaturage bo muri Walikale baravuga ko umutekano utifashe neza, kandi ko hari ubwoba ko imirwano ishobora gusubukurwa hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi ba AFC/M23.
Amakuru akomeje gukusanywa n’abanyamakuru bacu mu karere ka Nord-Kivu aravuga ko ibikorwa by’ubuhunzi bikomeje kwiyongera, cyane cyane mu bice bya Pinga na Kisimba, aho abaturage bavuga ko batizeye umutekano wabo.
Igicumbi News irakomeza gukurikirana iki kibazo no kugeza ku basomyi amakuru mashya ku byerekeye imirwano n’uburyo ibiganiro bya Doha bishobora kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.