FARDC yagabye ibitero by’indege ku barwanyi ba AFC/M23 muri Walikale

Walikale

Presidential and legislative elections in DRC, Walikale 28 november 2011. © MONUSCO/Sylvain Liechti

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, tariki 23 Ukwakira 2025, ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zagabye igitero cy’indege cyibasiye AFC/M23 ahitwa Busika, mu gace ka Bulewa hafi ya Kashebere, muri groupement ya Luberike, muri territoire ya Walikale, intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru atangwa n’abaturage b’aho bavuga ko ahagana saa cyenda z’ijoro (3:00am), bumvise urusaku rukomeye rw’iturika ry’igisasu cyaturikiye muri ako gace, rukagira ingaruka zikomeye ku baturage batuye mu bice byegereye aho igisasu cyaguye.

Amakuru y’ibanze avuga ko inkomere zajyanywe mu gace ka Nyabiondo kugira ngo bahabwe ubufasha bw’ibanze, nk’uko byemezwa n’abatuye muri kariya karere.

Ibi bitero bibaye mu gihe ingabo za FARDC zimaze iminsi zongera ingufu mu bikorwa byo kugaba ibitero by’indege ku birindiro by’inyeshyamba za AFC/M23 mu ntara za Walikale na Masisi.

Hashize iminsi ibiri gusa indi ndege y’intambara y’igisirikare cya Congo igabye igitero hafi ya Kalembe mu territoire ya Masisi, aho hagaragaye impfu n’ibyangiritse byinshi ku bikorwaremezo. Ku munsi umwe kandi, indi ndege ya FARDC yari yateye ku mwanya wa M23 uri ahitwa Ihula, mu territoire ya Walikale, aho naho hagaragaye ingaruka zikomeye ku barwanyi n’abaturage bari mu nkengero z’aho.

Kugeza ubu, nta makuru yemejwe n’ubutegetsi cyangwa umutwe wa AFC/M23 ku by’ibi bitero bishya, ariko imirwano ikomeje gufata indi ntera mu bice byinshi by’amajyaruguru y’intara ya Kivu aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugenzura ibice bimwe mu gihe ingabo za Leta zigerageza kubisubiza mu maboko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.