FDLR na FARDC bagabye ibitero i Goma

20250825_133943

Mu masaha ya saa munani n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Kanama 2025, humvikanye imirwano ikaze hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije barimo FDLR, Mai-Mai Wazalendo n’imitwe ya Nyatura barwana na M23 aho binjiye mu duce dufite abaturage benshi nka Kibati, Munigi, n’ibice bitandukanye bya Goma.

Amakuru atangazwa avuga ko muri ibyo bitero hapfiriyemo abasivili bane ndetse abandi batatu bakaba bakomeretse bikomeye. Abaturage bavuga ko iyo mirwano yakwirakwije ubwoba bukabije, ikongera gukaza umutekano muke wari usanzwe muri ako karere.

Impungenge ku burenganzira bwa muntu Alliance Fleuve Congo/M23 (AFC/M23) wasohoye itangazo usaba imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, kwinjira mu bikorwa byo kwandika no kwamagana ibi byiswe ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu.

AFC/M23 ivuga ko guverinoma ya Kinshasa ikomeje kwirengagiza imyanzuro ya Processus de Doha (Déclaration des Principes), aho yanze kurekura imfungwa za politiki, ikomeje gufata abakekwa mu buryo bw’ibyitiriro ndetse bamwe bakagirwa abakatiwe urwo gupfa. Mu itangazo ryayo, AFC/M23 yanavuze ko n’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila yashyizwe ku rutonde rw’abaregwa mu nkiko bitavugwaho rumwe.

Icyo AFC/M23 ivuga ku kurengera abaturage
Uyu mutwe wongeye gushimangira ko intego yawo ari ugutabara abaturage, gushyiraho umurongo w’umutekano no guhangana n’ibyiswe “ingabo z’iterabwoba za Kinshasa.”

Ku ruhande rw’abaturage bo muri Goma na Kibati, haracyagaragara ubwoba bw’uko imirwano ishobora gukomeza kwinjira mu duce dutuwe cyane, ikagira ingaruka zikomeye ku mutekano w’abasivili.