Eriterea na Ethiopia mu myiteguro ishobora kuvamo intambara karundura

049925d0026e406384a3696ffe49cf27_18

IGICUMBI NEWS | Asmara – Eritrea — Perezida Isaias Afwerki wa Eritrea yihanangirije Ethiopia ayiburira kutongera gutangiza intambara nshya, imidugararo iri gukara hagati y’ibihugu byombi bijyanye n’igerageza rya Ethiopia gushaka inzira iyihuza n’inyanja Itukura biciye muri Eritrea.

Ubu butumwa bukarishye bwa Perezida Afwerki bwatanzwe nyuma y’uko Ethiopia isinyanye amasezerano n’intara ya Somaliland, yishyize ukwawo na Somalia ariko itaramenyekana ku rwego mpuzamahanga, agamije kuyemerera gukoresha icyambu cya Berbera giherereye ku Nyanja ya Aden. Ibi byakuruye impaka ndende mu karere, ndetse binashyira igitutu ku mubano w’ibi bihugu bibiri byahoze biri mu ntambara hagati yabyo.

Mu magambo yuje impuruza, Perezida Afwerki, umaze imyaka irenga 30 ku butegetsi kuva Eritrea yabona ubwigenge mu 1993, yavuze ko igihugu cye kitari bwihanganire ibikorwa byo kwibasirwa n’igihugu cy’igihangange nk’Ethiopia. Yagize ati:

“Nubwo turi igihugu gifite abaturage bake bagera kuri miliyoni 3.5 ugereranyije na Ethiopia ifite miliyoni zirenga 130, si ibyo byonyine bishobora gutuma igihugu cyacu gihungabanywa. Dufite ubushake, amateka, n’ubunararibonye bihagije mu kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu.”

Uyu mukuru w’igihugu yashimangiye ko kugerageza gukoresha imbaraga mu gushaka inzira y’inyanja bizakurura umwiryane ukomeye mu karere, agasaba abayobozi b’i Addis Ababa kwisunga inzira z’amahoro n’ubwumvikane aho gushora abaturage mu ntambara.

Djibouti, Somalia ndetse na Sudan bakurikirana hafi iyi migambi ya Ethiopia, dore ko ushobora kuba umuzi w’umwiryane mushya mu karere. Ibi bije mu gihe Ethiopia ikomeje guhura n’imbogamizi zikomeye z’ubukungu, ndetse n’umutekano mucye mu bice bitandukanye by’igihugu birimo Tigray, Amhara n’indi mirwano y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro.

Kugeza ubu, Leta ya Ethiopia irangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed, ntiragira icyo itangaza ku magambo y’uwo muyobozi wa Eritrea. Gusa Abiy Ahmed ubwe aherutse kuvuga ko igihugu cye “kidashobora gutera imbere kidafite inzira nyayo igisohokana ku nyanja,” ibyo benshi bafashe nk’impuruza y’intambara itaziguye.

Icyakora impuguke mu by’umutekano zemeza ko gusubira mu ntambara hagati ya Eritrea na Ethiopia bishobora kugira ingaruka zikomeye mu karere ka PCE (Horn of Africa), cyane cyane ko ibi bihugu byombi bifite ibibazo bikomeye by’imbere mu gihugu.

Uko umwuka ukomeza gukara hagati y’i Asmara n’i Addis Ababa, amahanga arimo AU na UN barasabwa kwinjira mu kibazo hakiri kare kugira ngo hadakomeza kwiyongera ubushyamirane bushobora guhinduka intambara y’akarere.