DR Congo isezerewe muri AFCON 2025, umufana wigize Patrice Lumumba yandika amateka adasanzwe
Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yasezerewe mu mikino ya nyuma ya CAN/AFCON 2025, ariko mu gihe ikipe yasohokaga muri iri rushanwa, hari umufana wabo wabaye inkuru ikomeye ku rwego rwa Afurika yose kubera imyitwarire ye idasanzwe ku kibuga.
Michel Kuka Mboladinga, umufana ukomeye w’ikipe ya DR Congo, yigaragaje cyane muri iyi AFCON kubera uburyo budasanzwe yitwaraga mu kibuga. Uyu mufana yamaraga iminota 90 yose y’umukino ahagaze ahantu hamwe, atanyeganyega, ataseka, ahubwo azamuye ukuboko kumwe hejuru, yigereranya n’ishusho izwi cyane y’intwari y’ubwigenge bwa DR Congo, Patrice Emery Lumumba.
Iyo shusho Mboladinga yitwaragamo yari igamije guha icyubahiro Patrice Lumumba, wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa DR Congo nyuma y’ubwigenge, akaba n’umwe mu bayobozi b’ikirangirire mu rugamba rwo kwigobotora ubukoloni, waje kwicwa mu mwaka wa 1961.
Uyu mufana yakomeje gukurura amaso ya benshi mu mikino yose DR Congo yakinnye muri iri rushanwa. Mu mikino ine yose, Michel Kuka Mboladinga yabashije guhagarara iminota igera kuri 390 adahindura imyifatire, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’ubwitange n’urukundo rudasanzwe afitiye igihugu cye.
Mu mukino wo mu cyiciro cya 1/8, DR Congo yakinnye n’Algeria umukino warangiye mu minota y’inyongera, urangira Algeria itsinze igitego ku munota wa 119 cyatsinzwe na Boulbina, gihita gisezerera DR Congo muri AFCON 2025.
Nyuma y’iyo ntsinzi y’Algeria, Michel Kuka Mboladinga wakomezaga guhagarara nk’uko yari asanzwe abigenza, yagaragaye amarira atemba mu maso, mu gihe yari agihagaze ahagarariye ishusho ya Patrice Lumumba nyuma ahita aryama agaramye mu bafana. Ibyo byakoze ku mitima ya benshi, bituma amafoto n’amashusho ye asakara cyane ku mbuga nkoranyambaga.
N’ubwo DR Congo yasezerewe muri AFCON 2025, Michel Kuka Mboladinga yasize yanditse amateka atazibagirana, agaragaza uko umupira w’amaguru ushobora kuba urubuga rwo kwibuka amateka, gusigasira indangagaciro z’igihugu no kugaragaza urukundo rwimbitse rwo gukunda igihugu.
