Dore imyanzuro urukiko rufatiye Turahirwa Moses

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Turahirwa Moses, washinze inzu izwi cyane mu Rwanda no mu karere y’imideri ya Moshions, afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje ku cyaha akurikiranyweho cyo gutunda, kubika no gukoresha ibiyobyabwenge by’umwihariko urumogi.
Uyu mwanzuro wafashwe ku wa gatanu, tariki ya 9 Gicurasi 2025, nyuma y’aho urubanza rwe rwasomwe mu mizi ku itariki ya 6 Gicurasi 2025, aho Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko afungwa by’agateganyo kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza rihagije ku byaha bikomeye akekwaho.
Ibyabaye mu iburanisha riheruka
Mu iburanisha riheruka ryabereye ku rukiko rwa Kicukiro, Turahirwa Moses yagaragaye mu rukiko mu myambaro isanzwe, asa n’uwizeye gutsinda urubanza. Yisobanuye avuga ko atigeze acuruza cyangwa akwirakwiza urumogi, kandi ko ibyasanzwe mu rugo rwe byari mu buryo atari azi. Yatangaje ko urumogi rwasanzwe mu rugo rwe ari “urw’abantu yari yaracumbikiye” ndetse ko atari we warukoresheje.
Mu gihe cyo kwisobanura imbere y’urukiko, yagaragaje ko afite aho abarizwa hazwi, akagira ibikorwa bifatika birimo inzu ye y’imideri n’izindi gahunda z’ubucuruzi bityo ko adakwiriye gufungwa by’agateganyo. Avoka we yasabye ko arekurwa akaburana ari hanze, ashingiye ku kuba atarigeze atoroka ubutabera kuva yatabwa muri yombi.
Impamvu z’Urukiko
Urukiko rwatesheje agaciro impamvu zatanze n’uregwa n’umwunganizi we, ruvuga ko ubushobozi afite bwo kujya hanze y’igihugu, ndetse n’imiterere y’icyaha akurikiranyweho ari kimwe mu bihanishwa igihano kiri hejuru. Ibi bihagije gutuma yakomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo.
Mu myanzuro warwo, urukiko rwatangaje ruti: “Impamvu zashingirwagaho kugira ngo arekurwe by’agateganyo ntizifite ishingiro rikomeye. Hari impungenge z’uko yatoroka ubutabera cyangwa agahungabanya iperereza rigikorwa.”
Icyaha akurikiranyweho
Turahirwa Moses yatawe muri yombi nyuma y’aho Polisi ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge itangarije ko yasanze urumogi mu nzu ye iherereye mu mujyi wa Kigali. Hari n’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ari kunywa ikintu kisa n’urumogi, ibi byose bikaba byarazamuye impaka ndende mu itangazamakuru no mu baturage.
Mu gihe azaba afunzwe iminsi 30, ubushinjacyaha buzaba bukomeje gukusanya ibimenyetso bishobora gutanga umurongo ku cyemezo kizafatwa mu rubanza nyir’izina. Naramuka ahamwe n’icyaha, ashobora guhabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 7, n’ihazabu y’amafaranga ashobora kugera kuri miliyoni 5 Frw.
Icyo abamukurikira babivugaho
Inkuru y’ifungwa rya Turahirwa Moses yakiriwe mu buryo butandukanye n’abamukurikira. Bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bababajwe no kuba umuntu ugaragara nk’intangarugero mu myidagaduro no mu bucuruzi yaba ashinjwa icyaha kiremereye nk’iki. Abandi bo bagaragaje ko amategeko agomba gukurikizwa kuri buri wese, hatitawe ku izina cyangwa umwirato w’umuntu.
Icyitezwe mu minsi iri imbere
Igihe cy’iminsi 30 y’agateganyo kizatanga urubuga ku bushinjacyaha bwo gukomeza gukora iperereza no gutegura dosiye izashingirwaho mu rubanza ruzakurikira. Umwanzuro w’urukiko ushobora kujuririrwa mu gihe cy’iminsi itanu. Nta makuru aratangazwa niba Turahirwa n’umwunganizi we bazajurira cyangwa niba bemeye uwo mwanzuro.
Tuzakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’uru rubanza.
Inkuru yihariye yanditswe na Bizimana Desire/Igicumbi News
Kandi hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: