Dore ibyago bigutegereje niba ufata isukari nyinshi

arton78816-7abcf

Ubushakashatsi bunini bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwerekanye ko kurya no kunywa ibirimo isukari nyinshi yongewemo—nk’iboneka mu sodas, amakeke, bombo, n’ibiribwa byatunganyirijwe mu nganda—bishobora kuzamura cyane ibyago byo kurwara indwara izwi nka kidney stones (amabuye mu mpyiko).

Abashakashatsi basuzumye amakuru y’abantu barenga ibihumbi 28 bari mu bushakashatsi bwa National Health and Nutrition Examination Survey (NHANES). Basanze abantu baryaga cyangwa banywaga isukari nyinshi kurusha abandi bafite ibyago byo kurwara kidney stones ku gipimo cya 39% ugereranyije n’abafata isukari nke. Byongeye kandi, abafataga hejuru ya 25% by’ingufu (calories) zabo za buri munsi biva mu isukari yongewemo, bari bafite ibyago byo kurwara iyi ndwara ku gipimo cya 88% ugereranyije n’abandi.

Kidney stones ni ikibazo cyibasira abantu kugeza kuri 15% mu Banyanamerika ya Ruguru. Irangwa n’uburibwe bukabije mu nda cyangwa mu mugongo, kuribwa mu gihe cyo kwihagarika, kubabara mu nda bigendeye no kumva iseseme, ndetse bishobora no guteza umusonga cyangwa se gukomeretsa impyiko igihe gishize kirekire.

N’ubwo byari bisanzwe bizwi ko umwuma mu mubiri (dehydration), umubyibuho ukabije, hamwe n’indwara zimwe na zimwe ari byo byongera ibyago byo kurwara kidney stones, ubu ni bwo bwa mbere ubushakashatsi bunini nk’ubu bwerekanye isano ihambaye hagati yo gufata isukari nyinshi yongewemo n’iyi ndwara.

Abashakashatsi bavuga ko hakenewe andi masuzuma yisumbuye ngo hamenyekane uburyo nyirizina isukari itera aya mabuye mu mpyiko. Ariko barashimangira ko kugabanya isukari ari intambwe ikomeye mu kwirinda. Kureka kunywa ibinyobwa birimo isukari nyinshi, kugabanya ibisuguti n’ibiribwa bitunganyirijwe mu nganda, bishobora gufasha kurinda impyiko no kunoza ubuzima muri rusange.

Inkomoko: Yin, S., Yang, Z., Zhu, P., Du, Z., Yu, X., Tang, T., & Borné, Y. (2023). Association between added sugars and kidney stones in U.S. adults: data from National Health and Nutrition Examination Survey 2007–2018. Frontiers in Nutrition, Aug. 4, 2023.