Congo yongeye gushimangira ko FDLR itakibaho

Screenshot_20250823-214647

Mu gihe amahanga akomeje gusaba ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangira ibikorwa byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, amakimbirane mu mvugo hagati ya Kigali na Kinshasa yongeye kugaragara imbere y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano.

Mu nama yabaye ku wa 22 Kanama 2025, Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Ngoga Martin, yagaragaje ko RDC yananiwe kuzuza inshingano zo guhashya FDLR, nubwo byari biteganyijwe mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington ndetse bigasubirwamo mu nama y’urwego rw’ubufatanye mu by’umutekano (JSCM) yabereye muri Ethiopia ku wa 7-8 Kanama 2025.

Ambasaderi Ngoga yagize ati: “Tunababajwe kandi n’uko RDC itemeye gutangira ibikorwa byo gusenya FDLR ishyigikiwe na Kinshasa mu nama ya mbere ya JSCM yabaye tariki ya 7 Kanama, ariko turacyizeye ko ibi bizakosorerwa mu nama izakurikiraho.”

Nyamara ku ruhande rwa RDC, Ambasaderi wayo muri Loni, Zénon Mukongo Ngay, yahakanye ko FDLR igihari. Yavuze ko ubwo umutwe wa M23 wafataga imijyi ya Goma muri Mutarama na Bukavu muri Gashyantare, nta n’umwe mu barwanyi ba FDLR wigeze ugaragara.
Ati: “Ni hehe twabonye FDLR ifashwa na Leta ya RDC ubwo Goma na Bukavu byafatwaga? Ntitwayibonye. Ntabwo ari ukuri.”

Ariko ibi birego bya Kinshasa ntibihura n’ibyagaragajwe mu bikorwa byabaye ku butaka. Mu gihe M23 yigaruriraga Goma, abenshi mu barwanyi ba FDLR hamwe n’ingabo za RDC bahungiye mu Rwanda. Hari kandi abarwanyi 14 ba FDLR bafashwe mu duce twa Goma, barimo Brigadier General Gakwerere Ezéchiel wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’uyu mutwe, bashyikirizwa u Rwanda ku mugaragaro tariki ya 1 Werurwe 2025.

Ambasaderi Ngoga yavuze ko atari ngombwa kongera gusobanura uburyo RDC ikorana na FDLR kuko Akanama ka Loni gashinzwe umutekano gafite amakuru ahagije abyemeza.
Yagize ati: “Ntabwo nongera gusobanura uko Leta ya RDC ifasha FDLR kubera ko akanama kabifiteho amakuru ahagije, yagenzuwe.”

Raporo zitandukanye z’impuguke za Loni, zirimo iyo ku wa 3 Nyakanga 2025, zemeza ko ingabo za FARDC ziri gukorana bya hafi na FDLR mu bikorwa byo kurwanya M23 mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibi bigaragaza ko ikibazo cya FDLR gikomeje kuba urubogobogo mu biganiro by’amahoro hagati ya Kigali na Kinshasa, ndetse bigatera urujijo mu myumvire y’abanyapolitiki n’abagize Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, mu gihe abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo bakomeje guhura n’ingaruka z’intambara idashira.