Congo na AFC/M23 basinye amasezerano y’amahoro i Doha, Dore Ingingo eshatu z’ingenzi zemejwe

FB_IMG_1763210376611

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Ugushyingo 2025, i Doha muri Qatar, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 basinye ku mugaragaro amasezerano y’amahoro yitezweho guhindura isura y’umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo. Ni intambwe y’amateka mu rugendo rwo gushaka umuti urambye ku bibazo bimaze imyaka byibasira Kivu ya Ruguru no guhitana abaturage batabarika.

Ayo masezerano, yatangajwe nk’igisubizo gishingiye ku bwumvikane, Amakuru Agera ku Igicumbi News avuga ko agizwe n’ingingo eshatu z’ingenzi zigaragaza icyerekezo gishya mu bijyanye n’imiyoborere, umutekano n’ubutabera bw’ubwishyu ku byabaye mu ntambara.

1. Kugarura Leta mu byiciro no mu bufatanye n’AFC/M23

Impande zombi zemeje ko hazashyirwaho gahunda yo gusubizaho ububasha bwa Leta mu bice byose byagenzurwaga na AFC/M23, mu buryo buteguwe, butarangwamo imvururu kandi bukoranywe ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’uyu mutwe. Ibyo bizatangirana n’isubukurwa rya serivisi za Leta, inzego z’ibanze n’ibikorwa remezo, byose bikorwe mu mahoro no mu mucyo.

2. Inzego z’agateganyo zo gucunga umutekano no kurinda abaturage

Amasezerano ashyiraho arrangements sécuritaires temporaires, mu Kinyarwanda tukavuga ingamba z’igihe gito zo gucunga umutekano. Izi gahunda zizatuma impande zombi zifatanya mu bikorwa byo kurinda abaturage, kwirinda imirwano mishya no kunoza uburyo bwose bwunganira ituze mu duce twose twari mu bibazo. Intego ni uguhagarika imvururu no gutuma abaturage batangira kubaho ahantu hatari imitwe ibiri ihanganye.

3. Komisiyo yigenga ishinzwe ukuri, ubwiyunge n’ubutabera ku byakozwe

Umugereka wa gatatu werekeye ishingwa rya Komisiyo y’Igihugu yigenga izakurikirana ukuri ku byabaye, ikigisha abaturage inzira y’ubwiyunge, ikanashyiraho uburyo bwo gukurikirana ababigizemo uruhare hashingiwe ku mategeko ya Congo. Iyo komisiyo izanafasha gutegura uburyo bwo gutanga indishyi n’inyishyurwa zishingiye ku byabaye, hagamijwe ko abayobozi n’abaturage basubizwa icyizere mu butabera.

Umwuka mushya mu rugendo rwo gushaka amahoro

Isinywa ry’aya masezerano ryakiriwe nk’intsinzi ya diplomacy ku ruhande rwa Qatar yabaye umuhuza, ndetse n’ishyirahamwe mpuzamahanga ryakomeje kubishyigikira. Nubwo gutangiza ibikorwa by’ayo masezerano bizasaba ubushake bwa politiki n’ubwizerane hagati ya Kinshasa na M23, benshi babona ko ari intangiriro y’urundi rugendo rushya rwo kongera kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.