Burundi: Padiri yatawe muri yombi bamushinja amagambo yari amaze kuvugira mu misa

ChatGPT Image Jun 15, 2025, 06_23_22 PM

Gitaza, Burundi – tariki 15 Kamena 2025
Inkuru itunguranye yaturutse mu Gitaza, komine ya Muhuta, intara ya Rumonge (mu miyoberere mishya, Muhuta izajya ibarizwa mu ntara ya Bujumbura): Umusaseredoti wa Kiliziya Gatolika, Patiri Butoyi Paul, yahagaritswe n’inzego z’umutekano nyuma y’uko asoje misa kuri iki cyumweru.

Patiri Butoyi Paul yafatiwe ku rusengero aho yari amaze gusomera abemera igitambo cya misa, ahavugiye amagambo yahamagariraga Abarundi bose gukomeza ubumwe no kwirinda ibibatanya. Yagize ati:

“Ibicanishamwo Abarundi vyose, iyo vyozanana hose, biba binuka nk’umwanda. Abana b’Imana bakwiriye kwama bavyamirira kure.”

Aya magambo yayavuze mu buryo bwo gutabariza igihugu nyuma y’amatora yabaye muri uku kwezi kwa Kamena 2025, aho yagaragaje ko hari ibitaragenze neza. Padiri Butoyi ntiyigeze atunga agatoki uwo ari we wese, ariko ubutumwa bwe bwahuye n’ubutumwa bw’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Burundi, bwasohowe mu cyumweru gishize.

Abepisikopi: “Amatora yari akwiye kurangwa n’ubwisanzure n’ubutabera”

Mu itangazo bashyize hanze tariki 12 Kamena 2025, Abepisikopi Gatolika mu Burundi bagaragaje impungenge ku bijyanye n’amatora, bagira bati:

“Twabonye ibimenyetso by’itotezwa ry’abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi, iterabwoba ryakoreshejwe mu duce tumwe na tumwe, hamwe n’irondabwoko ryagaragaye ku rwego rwo hasi n’urwo hagati mu buyobozi.”

Abo bapisikopi banenze ibikorwa by’imbonerakure bavuga ko bagaragaje ibikorwa bikabije byo guhohotera abataravugaga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD. Banakanguriye leta gushyiraho uburyo bwo gukosora ibitagenda neza kugira ngo Abarundi bose bumve ko barinzwe kandi batekanye mu matora.

Perezida Ndayishimiye avuga ko “amatora yagenze neza”

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Gitega ku wa 14 Kamena, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko amatora yagenze neza kandi ko abaturage bayitabiriye ku bwinshi. Yagize ati:

“Abarundi berekanye ko bashyigikiye iterambere rirambye n’amahoro. Abari bafite impungenge si benshi. Amahoro arakomeje, igihugu kiri mu nzira nziza yo kwiyubaka.”

Yakomeje avuga ko abashaka gusebya amatora ari abantu “batarashaka kuva mu bihe by’amacakubiri” kandi ko inzego z’umutekano zizewe mu kurinda umutekano w’abaturage.

Ubutumwa bwa Padiri Butoyi bwaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Nyuma y’imisa, amagambo ya Padiri Butoyi yakwirakwijwe n’abayobotse imbonerakure binyuze muri WhatsApp. Bumwe mu butumwa bwagiye busohoka bwari bwahinduwe, bumwerekana nk’uvuga amagambo y’urwango. Nibwo yaje gufatwa n’inzego z’umutekano, ubu bivugwa ko yajyanywe i Bujumbura aho ari gukorwaho iperereza.

Umwe mu bagize korali yo kuri paroisse yavuze ati:

“Yavuze amagambo asanzwe adashinja umuntu, ahubwo yasabaga ubumwe. Biratangaje kubona atabwa muri yombi ku gitekerezo nk’icyo.”

Ibibazo by’iterabwoba n’ihonyangwa ry’ubwisanzure mu myemerere

Iyi nkuru yongeye kuzamura impaka ku bijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’uruhare rw’amadini mu mibereho ya politiki mu Burundi. Amwe mu mashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu akorera mu karere yagaragaje impungenge ku iyicwa ry’ubwisanzure mu gihugu.

Kugeza ubu, Kiliziya Gatolika mu Burundi ntiragira icyo itangaza ku ifatwa rya Padiri Butoyi, ariko bamwe mu bapadiri bo mu majyaruguru y’igihugu batangaje ko “nta mutima n’umwe wishimye kubona ijwi ry’ubutumwa buhuza Abarundi rihagarikwa”.