Burundi: Haravugwa umwuka mubi mu basirikare bakuru bapfa Zahabu biba muri Congo

FB_IMG_1754245828028

Mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri, tariki ya 28 kugeza kuya 29 Nyakanga 2025, habaye ibitangaza bitamenyerewe muri Gereza Nkuru ya Mpimba. Saa yine z’ijoro (22h00), abasirikare babiri bafite amapeti yo hejuru binjijwe muri gereza nk’abandi bafungwa basanzwe. Bashyizwe ahantu hagenewe abarwayi, ahazwi nka “quartier infirmerie”.

Gusa hashize amasaha abiri gusa, ahagana saa sita z’ijoro (00h00), Gén. Prime Niyongabo, umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi, yinjiye ku ngufu muri gereza abikuye ku mategeko, maze asohora abo basirikare nta cyemezo cy’urwego rw’ubutabera na kimwe. Byabaye nk’ibitangaza. Uburyo yabigenje buracyagereranywa n’ingoma y’igitugu, aho imbunda iruta itegeko.


Ibitoro na Zahabu bivugwa ko bivuye muri RDC byabaye imvano y’amakimbirane

Iminsi micye mbere y’ifungwa ry’abo basirikare, hafashwe umucuruzi w’ububasha bukomeye witwa Juvenal Hajayandi, uzwi cyane ku izina rya Ngomi. Afite ibigo bibiri bikomeye: Nueva Vista ndetse n’uruganda rutunganya ifu y’imyumbati n’ibigori rwitwa Etracopa.

Uyu mugabo si ubwa mbere afashwe. Yigeze gufatirwa mu bikorwa by’ubucuruzi bwa magendu y’ibitoro, aho byavugwaga ko akorana n’undi mucuruzi w’umunyarwanda witwa Protais Dushimirimana wo muri DITCO, nawe uri mu buroko kuva mu ntangiriro z’umwaka. Icyo gihe, Juvenal yarafashwe ariko nyuma ararekurwa.

Muri iyi nshuro, mbere y’uko afatwa, inzego z’umutekano zasatse uruganda rwe. Basangamo amabido atandatu y’ibitoro byihishe. Hari n’amakuru y’uko habonetsemo zahabu, ibintu bivugwa ko byaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bizanywe n’abasirikare b’u Burundi. Ariko se, Juvenal Hajayandi we yabivanye he, ko atari umusirikare?

Umubano udasanzwe hagati ya Juvenal Hajayandi n’abakuru b’igisirikare

Amakuru yizewe aturuka mu nzego z’igisirikare atangaza ko Juvenal afite ubucuti bukomeye na Général Élie Ndayizigiye, uzwi cyane nka “Muzinga”, wahoze ayoboye ingabo z’u Burundi ziri muri RDC. Kugeza ubu, Muzinga yungirije umugaba mukuru w’ingabo zigaba ibitero ku butaka, ariko ni nawe ukomeje gukurikirana ibikorwa bya gisirikare muri Congo.

Si ibyo gusa. Bivugwa ko uyu Muzinga akodesha akabari ka Juvenal Hajayandi. Kandi, Juvenal afite isoko ryo kugemurira ibiribwa abasirikare bari muri Congo. Imodoka z’igisirikare ziva muri Congo zije i Bujumbura kwa Juvenal gutora ibyo kurya, ariko hari amakuru avuga ko ziza zitambaye ubusa, ahubwo zizanamo ibitoro na zahabu.

Ayo makuru avuga ko hari bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu n’igisirikare babyivanzemo. Zahabu ngo yoherezwa i Dubai. Ariko ntibiramenyekana niba ibyo bitoro byaguzwe ku isoko cyangwa byakuwe mu byagenewe abasirikare bari mu butumwa.

 Ifatwa ry’Abasirikare: Baje bazi ko bagiye gufatwa

Ku wa mbere, abasirikare babiri bo ku rwego rwo hejuru binjiye i Bujumbura bavuye muri Congo, bagamije gutora ibyo kurya by’abasirikare. Bari bafite amakuru ko Juvenal Hajayandi yafashwe, bituma bihagararaho.

Kubera ko bari baraye bategujwe ko bashobora gufatwa, bagize amakenga. Ariko bakigera mu murwa mukuru, bafashwe nk’uko byari byitezwe. Nubwo imodoka barimo yasatswe ntakitemewe cyahabonetse, bo bajyanywe kwa Procureur Général Léonard Manirakiza, babazwa kuva saa munani z’amanywa kugeza mu ijoro.

Nyuma bashyikirijwe Gereza ya Mpimba saa yine z’ijoro (22h00), aho bahise bashyirwa mu cyumba cy’abarwayi.

Uruhande rwa Gén. Prime Niyongabo: Yishe amategeko cyangwa yihutiye gukiza abe?

Amakuru yizewe avuga ko Gén. Prime Niyongabo yamenye iby’ifungwa ry’abo basirikare atinze cyane. Muri Parike y’igihugu bavuze ko bagerageje kumushaka umunsi wose baramubura.

Gusa akimara kubimenya, yahise ajya muri Gereza ya Mpimba saa sita z’ijoro, ayisohokanamo abo basirikare nta cyemezo cya Parike cyangwa icy’uyobora gereza. Ubundi amategeko asaba ko hari icyemezo cyanditse cy’isohoka (ordonnance de libération provisoire), gishyirwaho umukono na Procureur, ndetse kigakurikirwa n’icyangombwa cyitwa billet d’élargissement. None se ibi byubahirijwe? Biracyari urujijo.

Inzego z’amategeko zitagira ijambo?

U Burundi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye burimo kugaragaza isura y’ubutegetsi budaha umwanya amategeko. Imbaraga za gisirikare nizo zifata ijambo rya nyuma. Ibyakozwe na Gén. Niyongabo ku wa mbere nijoro ni ikimenyetso simusiga cy’uko ubutegetsi bukorera ku gitugu.

Nta n’umwe uzi impamvu nyayo Juvenal Hajayandi afunzwe. Ibimushinjwa byose abantu barabizi kuva kera. Ariko we, ntakorwaho. Uko byagenda kose, amategeko arabangamiwe, kandi nta wabibazwa. Ubutegetsi bukomeje kugaragaza ko ubusumbane mu mategeko ari ubusanzwe.

Yanditswe na Igicumbi News