Burundi: Abarenga 200 bamaze guhitanwa n’impanuka zo mu muhanda mu mezi ane ashize

FB_IMG_1753205934315

Gitega – Mu gihe cy’amezi ane ashize, impanuka zo mu muhanda zimaze guhitana ubuzima bw’abantu barenga 200 mu karere ko hagati mu gihugu cy’u Burundi, nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe intwaro yo hagati mu gihugu, iterambere rusange n’umutekano, Bwana Martin Niteretse.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nyakanga 2025, ubwo yari ayoboye inama y’umutekano yabereye mu ntara ya Gitega, ihuriyemo abayobozi batandukanye bashinzwe umutekano mu ntara zigize akarere ko hagati mu gihugu.

Mu ijambo rye, Minisitiri Niteretse yagaragaje impungenge zikomeye ku bwiyongere bw’impanuka zo mu muhanda, avuga ko umubare munini w’abazigwamo ugereranywa n’ibihombo by’intambara. Yagize ati: “Iyo urebye imibare y’abapfa cyangwa bakomerekera mu mpanuka zo mu muhanda muri aka karere mu gihe cy’amezi ane gusa, ni nk’aho haba habaye intambara.”

Imodoka zishaje n’umuvuduko ukabije mu byongera impanuka

Minisitiri Niteretse yasabye inzego z’umutekano kongera imbaraga mu kurwanya impanuka, asaba ko imodoka zimaze gusaza cyane zigomba gukurwa mu mihanda. Yagaragaje ko izo modoka zishaje ziba zifite ibibazo by’ikoranabuhanga ritagikora neza, harimo no kudafata feri ku gihe, bikaba intandaro y’impanuka.

Yagize ati: “Hari imodoka usanga bigoranye cyane ko ihagarara igihe ibonye ikibazo ku muhanda, kuko feri zayo ntizikigira ubushobozi.”

Yongeyeho ko hari n’abashoferi bica amategeko agenga umuhanda, barenza umuvuduko ntarengwa cyangwa bakatisha aho batemerewe, bityo asaba Polisi n’izindi nzego z’umutekano kongera ubufatanye mu kubarwanya no kubahana.

Gukangurira abaturage n’inzego zose kugira uruhare

Minisitiri Niteretse yasabye ko ubukangurambaga bukomeye bwakorwa mu baturage, hagamijwe kubigisha uruhare rwabo mu kwirinda impanuka, harimo kwambara umukandara, kwirinda gutwara basinze no kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Yasoje avuga ko iki kibazo kidakwiye kureberwa mu ndorerwamo y’uko ari ibisanzwe bibaho, ahubwo kigomba gufatwa nk’ikibazo gikomeye gikeneye ubufatanye bwa bose kugira ngo ubuzima bw’abantu burengerwe.