Burundi: Abapolisi barashinjwa gutwara Avoka Erneste akaburirwa irengero

FB_IMG_1752601083090

Umuryango wa Maître Ernest Mategeko uri mu gahinda no mu rujijo nyuma y’uko uyu musore w’umwunganizi mu mategeko atwawe ku manywa y’ihangu n’abantu bivugwa ko bari bambaye imyenda y’igipolisi mu mujyi wa Bujumbura, ariko kugeza ubu ntihamenyekane aho yajyanywe.

Nk’uko amakuru yatanzwe n’umuryango we abivuga, ibi byabaye ku wa kabiri tariki 15 Nyakanga 2025 ahagana saa 11:00 z’umugoroba, hagati mu mujyi rwagati wa Bujumbura. Maître Mategeko yafashwe n’abantu bari mu modoka yo mu bwoko bwa Corolla ifite Plaque H0958A.

Ababonye uko byagenze bavuga ko yafashwe atavugishijwe menshi, ajyanwa mu buryo bumeze nk’aho yashimuswe. Abo mu muryango we baratabaza basaba ubufasha bwo gukwirakwiza ayo makuru, bavuga ko kugeza ubu batigeze bamenya aho aherereye cyangwa abamufashe icyo bamushinja.

“Mwiriwe neza. Umusore Maître Ernest MATEGEKO ahejejwe gufatwa n’abantu bambaye umwambaro w’igipolisi, isaha cumi n’imwe (17h) z’umugoroba, kuri uyu wakabiri itarike 15/07/2025, muri centre ville i Bujumbura. Yatwawe n’imodoka voiture Corolla ifise imparati H0958A. Gushika ubu ntituramenya aho bamutwaye. Mudufashe gukwiragiza iyi message kugira ntagirirwe nabi. Murakoze!”*, ni ubutumwa bwatanzwe n’umuryango we.

Maître Ernest Mategeko avuka mu ntara ya Ngozi, mu karere ka Kiremba. Ubusanzwe yari asanzwe atuye mu gace ka Bwiza, mu mujyi wa Bujumbura. Azwi nk’umusore wize amategeko kandi ufite umwuga wo kunganira abantu mu nkiko.

Kugeza ubu nta rwego na rumwe mu buyobozi bw’u Burundi ruragira icyo rutangaza kuri iri fatwa ry’uyu musore, ndetse nta makuru afatika aratangwa yerekana aho yaba afungiwe cyangwa niba koko yafashwe ku buryo bwemewe n’amategeko.

Mu myaka ishize, inzego z’iperereza mu Burundi zakunze gushinjwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ibikorwa byo gushimuta abaturage cyangwa kubafunga mu buryo butemewe n’amategeko. Abenshi muri bo bashimutwa n’abantu bambaye imyenda ya gisirikare cyangwa ya gipolisi, nyuma bakazimira burundu cyangwa bakaboneka barakorewe iyicarubozo.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu barasaba ko habaho ubushishozi n’ubutabera, kandi ko abantu bose batabwa muri yombi bagomba kujyanwa mu buryo bwubahirije amategeko, ndetse bakamenyekanisha aho bafungiwe.

Igicumbi News irakomeza gukurikirana iyi nkuru, ikazajya ibagezaho amakuru mashya uko azagenda aboneka. Turasaba umuntu wese ushobora kugira icyo amenya ku irengero rya Maître Ernest Mategeko cyangwa imodoka yamujyanye, kubimenyesha abamwegereye cyangwa inzego zibishinzwe.