Burkina Faso: Perezida Traoré yataye muri yombi abakozi 8 ba NGO abashinja ubutasi no gucura ubugambanyi

20250423_124053_1745418491

Guverinoma ya gisirikare ya Burkina Faso yatangaje ko yataye muri yombi abantu umunani bakorera umuryango mpuzamahanga International NGO Safety Organisation (INSO), ishinja kuba barakoranaga n’amahanga mu bikorwa by’ubutasi no gucura ubugambanyi.

Abafashwe barimo abenegihugu baturuka mu Bufaransa, Senegal, Repubulika ya Czech, Mali ndetse n’abanya Burkina Faso ubwabo. Ubuyobozi bwa gisirikare buvuga ko aba bantu bari bafite uruhare mu gutanga amakuru y’ibanga ajyanye n’umutekano w’igihugu ku mahanga, ibintu bifatwa nk’igikorwa cy’ubutasi.

Uyu muryango INSO, ufite icyicaro mu Buholandi (Netherlands), usanzwe uzwiho gutanga isesengura ry’umutekano ku miryango itegamiye kuri Leta (ONG) ikorera mu bihugu birimo intambara cyangwa ibibazo by’umutekano muke. Ariko kuva muri Nyakanga 2025, INSO yari yahagaritswe n’ubutegetsi bwa Burkina Faso, ishinjwa gukusanya amakuru y’umutekano adafite uruhushya rwemewe n’inzego z’igihugu.

Nubwo yari yahagaritswe, ubutegetsi buvuga ko bamwe mu bakozi bayo bakomeje gukora rwihishwa, bakohereza amakuru hanze y’igihugu binyuranyije n’amategeko. Umwe mu bavugizi b’igisirikare yatangaje ko “ibi bikorwa byabo bihungabanya umutekano w’igihugu kandi bigamije gukorana n’imbaraga z’amahanga mu kurwanya ubutegetsi buriho.”

Ku ruhande rwa INSO, kugeza ubu ntiragira icyo itangaza ku mugaragaro ku birego ishinjwa. Ariko bamwe mu bakurikiranira hafi iby’imiryango itegamiye kuri Leta bavuga ko Burkina Faso ikomeje gufunga urubuga rwa demokarasi, ikibasira abanyamakuru, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, n’imiryango y’abaturage kuva igisirikare cyafata ubutegetsi mu coup d’état yo mu 2022.

Kuva ubwo, ubutegetsi bwa Kapiteni Ibrahim Traoré bwagiye bushinja imiryango mpuzamahanga kwivanga mu miyoborere y’igihugu, mu gihe bwo buvuga ko bugamije “gusubiza igihugu ubusugire” nyuma y’imyaka myinshi y’ubutegetsi bw’abasivili bwananiwe guhangana n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba.

Abasesenguzi bavuga ko gufungwa kw’abakozi ba INSO bishobora kongera guhungabanya umubano wa Burkina Faso n’amahanga, cyane cyane ibihugu by’Uburayi bisanzwe bifasha ibikorwa by’ubutabazi muri Sahel.

Kugeza ubu, inzego z’umutekano zatangaje ko iperereza riracyakomeje, kandi ko abakekwaho icyaha bazashyikirizwa inkiko “mu gihe ibimenyetso bizaba byuzuye.”