Burkina Faso: Perezida Captaine Taraore yahagaritse ibikorwa by’ubigiraneza bya Bill Gates mu gihugu hose

Screenshot_20250823-203905

Ouagadougou – Guverinoma ya Burkina Faso iyobowe na Kapiteni Ibrahim Traoré yatangaje ko yahagaritse burundu ibikorwa byose bya Target Malaria, umushinga watewe inkunga n’umuryango Bill & Melinda Gates Foundation hamwe na Open Philanthropy.

Uwo mushinga wari umaze igihe ukorera muri Burkina Faso, ukaba wari ugamije gukora ubushakashatsi no kugabanya indwara ya malariya hifashishijwe uburyo bushya bwo kugenzura imibu iyitera. Gusa, ubuyobozi bushya bwa Burkina Faso bwemeje ko ibikorwa byawo bidakomeza gukorwa ku butaka bw’igihugu, butangaza ko ari icyemezo gifashwe ku nyungu z’abaturage no mu rwego rwo kwirinda icyo bwise “imikoranire idafitiye igihugu akamaro”.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubutegetsi bwa Ouagadougou, havuzwemo ko igihugu gifite ubushobozi bwo kwihangira inzira zacyo mu bijyanye n’ubuzima rusange n’ubushakashatsi, aho gishaka gushyira imbere uburyo bw’imbere mu gihugu aho kwishingikiriza ku mishinga iterwa inkunga n’amahanga.

Target Malaria yari yarakoreye mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ikaba yagiye inakoreramo ibizamini by’ubumenyi byerekeye uburyo bushya bwo kugabanya imibu yanduza malariya, binyuze mu guhindura udukoko tw’imibu hakoreshejwe ikoranabuhanga rya génétique.

Icyemezo cya Burkina Faso kiraje nyuma y’igihe iki gihugu gishyira imbere politiki yo kwigenga no kugabanya ibikorwa by’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye n’imishinga ishingiye ku nkunga z’amahanga.

Kugeza ubu, Bill & Melinda Gates Foundation cyangwa Target Malaria ntibarasohora itangazo rigaragara ku cyemezo cya Burkina Faso.