Burikantu wari uherutse kugaragara arigata mu gitsina cy’umukobwa yatawe muri yombi

Yanditswe na Igicumbi News | Tariki ya 21 Nyakanga 2025
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Mwitende Abdoulkarim, wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu, akurikiranyweho icyaha cyo gufungirana abantu mu nzu ye ku buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, Burikantu yafashwe ku wa 20 Nyakanga 2025, akaba afungiye kuri station ya RIB ya Kimihurura, mu gihe iperereza rigikomeje.
“Turakora iperereza ku bivugwa ko Mwitende Abdoulkarim yafungiranye mu nzu ye abakobwa bari bamusuye. Ubu afungiye kuri station ya RIB ya Kimihurura. Turasaba abaturage kwirinda ibikorwa byose bishobora guhohotera abandi, cyane cyane bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyangwa mu buzima bwite,” — Dr. Murangira.
Burikantu ni muntu ki?
Mwitende Abdoulkarim, wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu aho abari kumwe na Buri Nguni, ni umwe mu basore b’abanyarwenya bakunzwe cyane muri videwo z’urwenya kuri TikTok, Instagram, na YouTube. Yamenyekanye cyane bitewe n’imvugo zidasanzwe, imyambarire idasanzwe ndetse n’uburyo yasetsaga abantu yivugira ibintu bitunguranye mu Kinyarwanda, n’izindi ndimi azimije.
Burikantu yagiye ashyirwa mu majwi kenshi ku myitwarire idasanzwe, ariko kugeza ubu nta na rimwe yari yigeze afatwa n’inzego z’umutekano mu buryo bwemewe n’amategeko. Yakunzwe n’urubyiruko bitewe n’ubushobozi bwe bwo gusetsa ndetse n’udushya yagaragazaga mu mashusho.
Video z’Ubwiyandarike zatangaje benshi
Ku mbuga nkoranyambaga harimo gukwirakwira amashusho yageze no ku Igicumbi News agaragaza Burikantu ari mu gikorwa cy’ubwiyandarike aho yagaragaye arigata mu myanya y’ibanga y’umukobwa mu buryo bubabaje, bunengwa na benshi. Ayo mashusho asa n’afashwe n’undi muntu cyangwa camera ye bwite, akaba yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamwe batangira gusaba ko afatwa akabazwa ibyo bikorwa bye.
Hari n’amakuru ataremezwa n’inzego z’umutekano avuga ko abakobwa bafungiranywe bari batumiwe ku bw’ubucuti, ariko bikarangira batabashije gusohoka kubera ko Burikantu yabimye urufunguzo.
Ibyaha ashobora gukurikiranwaho
Mu gihe iperereza rikomeje, Mwitende Abdoulkarim ashobora gukurikiranwaho:
- Gufungirana abantu ku ngufu (Séquestration)
- Gukwirakwiza amashusho y’ubwiyandarike atemewe n’amategeko
- Ihohoterwa rishingiye ku gitsina (nibaramutse habonetse ibimenyetso bihagije)
RIB yagaragaje ko igiye gukurikirana neza ibi birego, kandi ko uzahamwa n’ibyaha azagezwa imbere y’inkiko nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda.
RIB yasabye abantu bose, cyane cyane abatangaza amakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, kwirinda gukwirakwiza amashusho cyangwa amagambo y’urukozasoni, cyane cyane arebana n’ibimenyetso biri mu iperereza, kuko bishobora kubangamira ubutabera.