Bujumbura: Hari Urubyiruko ruvuga ko ruhagarikwa kenshi rugasakwa n’abapolisi n’Imbonerakure, rugakekwaho kuba abarwanyi ba M23

FB_IMG_1771916956217

Mu Mujyi wa Bujumbura, urubyiruko ruvuga ko ruri guhagarikwa kenshi n’inzego z’umutekano rugasakwa mu buryo bubangamye, cyane cyane hafi y’ahazwi nka Bata ku isoko rya kera rwagati mu mujyi. Abaganiriye n’itangazamakuru bavuga ko hari n’igihe bakekwaho kuba abafitanye isano n’umutwe witwaje intwaro wa M23, nubwo nta bimenyetso bifatika baba babagaragarije.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko abapolisi babahagarika babasaba gufungura amasakoshi yabo kugira ngo basuzume ibirimo, ibintu bavuga ko bibatera ubwoba ndetse bikababangamira mu buzima bwa buri munsi.

Umwe mu rubyiruko yambwiye SOS MEDIA ati:  “Narahagaritswe mu gitondo cya kare bambwira ko nshobora kuba ndi mu barwanyi ba M23. Bansabye gufungura igikapu cyanjye, basangamo imyenda gusa.” Avuga ko ibyo bikorwa bishobora gutuma abantu bagira ipfunwe n’ubwoba mu ruhame.

Uruhare rw’Imbonerakure

Abaganiriye n’itangazamakuru bavuga ko hari n’abagize urubyiruko rw’Imbonerakure, rufitanye isano n’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD, baba bari hafi aho ibikorwa byo gusaka bibera. Bavuga ko iyo hari umuntu uhagaritswe, bamwe muri bo bamukikiza bikongera igitutu n’ubwoba.

Urwo rubyiruko rusaba ubuyobozi bw’igihugu kubahiriza uburenganzira bwabo bwo kugenda bisanzuye no kwirinda kubakekaho ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro nta bimenyetso bifatika bihari.

Kugeza ubu, inzego za polisi mu Burundi ntizirasobanura ku mugaragaro iby’ikorwa ryo guhagarika no gusaka urubyiruko ruvugwa mu Mujyi wa Bujumbura.