Bugesera: Umwana na se bishwe n’inkoko bariye bari batoraguye abandi bajyanwa kwa Muganga

Mu kagari ka Kagasa, umurenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera, haravugwa inkuru y’akababaro y’umuryango w’abantu batandatu bagize ibyago byo kurya inkoko zari zapfuye batoraguye, ibintu byasize umwana na se bitabye Imana, mu gihe abandi bane bajyanwe kwa muganga barimo kuvurirwa mu bitaro.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko inkoko zari zapfuye zari zavuye mu biraro by’inkoko byegereye urugo rw’uwo muryango, aho umwe mu bana ngo yatoraguye izo nkoko eshatu zari zijugunywe hafi y’ibiraro, arazizana mu rugo maze baraziteka barazirya.
Nyuma yo kuzirya, bivugwa ko abariye bose batangiye kugaragaza ibimenyetso byo kurwara birimo kuruka, kuribwa mu nda no kugira umuriro mwinshi. Nyuma y’amasaha make, se w’umuryango hamwe n’umwana muto bahise bitaba Imana, abandi bane bajyanwa kwa muganga.
Umwe mu baturanyi yabwiye Igicumbi News ati: “Twumvise abana bataka, tugeze aho dusanga bose barwaye. Twahise dutabaza inzego z’ubuzima, baza kubajyana kwa muganga. Birababaje kubona umuntu n’umwana bapfuye bazize inkoko bari batoraguye.”
Amakuru aturuka ku baturage yemeza ko muri abo bajyanwe kwa muganga harimo nyina w’umuryango n’undi mwana barembye cyane, mu gihe abandi babiri bo bagaragaraho impinduka zisa n’izoroheje.
Nta makuru arambuye aratangazwa n’inzego z’ubuyobozi ku cyaba cyarishe izo nkoko, ariko abaturage bavuga ko bishoboka ko zaba zarishwe n’indwara cyangwa imiti ishyirwa mu biryo byazo.
Hari abaturanyi basaba ko hafatwa ingamba zihamye kugira ngo ibi bitazasubira. Umwe muri bo yagize ati: “Ibyo biraro by’inkoko biri hagati mu baturage. Nta hantu nyiri byo ateganyiriza kujugunyamo izipfuye, ahubwo azitera mu mirima cyangwa aho abonye. Ibyo ni ibintu bikwiye kwamaganwa kuko bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.”
Kugeza ubu, inzego z’ubuyobozi n’iz’ubuzima muri Bugesera zatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’izo nkoko n’icyahitanye abo bantu, ndetse n’ingamba zo gukumira ibindi bibazo nk’ibi.
Ubuyobozi burakangurira abaturage kwirinda kurya inyamaswa cyangwa inkoko zapfuye zitazwi icyazishe, kuko bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima, zirimo n’urupfu.