Bugesera: Hamenwe litiro zisaga ibihumbi 76 z’inzoga zitujuje ubuziranenge

FB_IMG_1763308748732

Mu Karere ka Bugesera hamenwe litiro zisaga ibihumbi 76 z’inzoga zafashwe zitujuje ubuziranenge, mu bikorwa byabereye mu Mirenge ya Nyamata na Nyarugenge ku wa Gatandatu. Iki gikorwa cyahurije hamwe inzego zishinzwe ubuziranenge, ubuzima n’umutekano, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage no gukumira ibyaha bikomoka ku ikoreshwa ry’ibinyobwa bitemewe.

Ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko muri izi nzoga higanjemo izitwa Isano n’ Agasembuye zengerwaga mu ruganda Dusangire Production Ltd, zingana na litiro zisaga ibihumbi 62. Izindi litiro zisaga ibihumbi 14 ni iz’inzoga yitwa Indege yengwa n’uruganda EKAM Ltd.

Nubwo izi nganda zombi zahawe uburenganzira bwo gukora inzoga zituruka ku bitoki, igenzura ryakozwe ryagaragaje ibinyuranyo bikomeye. Mu gihe biteganyijwe ko ibitoki aribyo bikwiye kuba bikoresha mu rwego rwo kugira ngo haboneke inzoga zujuje ubuziranenge, mu nganda hasanzwe ibitoki bike cyane ku buryo bitavamo na litiro 20 z’inzoga. Ahandi ho nta gitoki na kimwe cyahabonetse, bikekwa ko hashobora kuba hifashishwaga ibindi bikoresho bitari byemewe.

Ubuyobozi bw’Akarere bwibukije abaturage ko kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge bishyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko zishobora gutera indwara zikomeye zirimo uburozi bw’uruhu, kubura ubwenge by’igihe gito cyangwa kirekire, ndetse no guhungabanya ubuzima bw’imbere mu muntu. Ni muri urwo rwego inzego z’umutekano n’izishinzwe ubuziranenge zakajije ubugenzuzi mu rwego rwo gukumira izindi nzoga zitujuje ibisabwa zishobora kuba ziri ku isoko.

Abaturage bari bitabiriye igikorwa cyo kumena izi nzoga basobanuriwe akamaro ko kwirinda ibinyobwa bitemewe n’amategeko, kandi basabwa gutanga amakuru igihe hari aho baketse ibikorwa nk’ibi. Inzego zishinzwe iby’ubuziranenge zatangaje ko ubugenzuzi bugiye gukomeza mu gihugu hose kugira ngo hirindwe ko izi nzoga zongera kugera ku isoko.

Akarere ka Bugesera kasabye inganda zose zenga inzoga gukorera mu mucyo, kubahiriza amahame y’ubuziranenge no gukoresha ibikoresho byemewe, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage no kubaka icyizere mu bikorerwa mu Rwanda.