Brian Kagame Umuhungu wa Perezida KagameYinjiye mu Ngabo z’u Rwanda

FB_IMG_1759479874934

Umuhungu wa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Brian Kagame, agiye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) nk’umwe mu bofisiye bato bashya basoje amasomo ya gisirikare.

Brian Kagame yasoje amasomo muri Sandhurst Military Academy mu Bwongereza, rimwe mu mashuri azwi cyane ku isi mu gutegura abayobozi bakiri bato mu bya gisirikare. Uyu muhango utegerejwe ku rwego rwo hejuru kuba muri aka kanya uteganyijwe kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako riherereye mu Karere ka Bugesera, aho abofisiye bashya barahabwa impamyabumenyi no kurahirira inshingano nshya.

Yinjiye mu Gisirikare Asangamo Mukuru We

Brian Kagame yinjiye mu Ngabo asanzemo mukuru we Captain Ian Kagame, nawe wasoje amasomo muri Sandhurst mu myaka yashize, ubu akaba ari umwe mu basirikare bakora muri RDF. Ibi bigaragaza uburyo umuryango wa Perezida Kagame ukomeje kugira uruhare mu kubaka inzego z’umutekano z’igihugu.

Abasirikare Bashya 1029

Uretse Brian Kagame, RDF yatangaje ko igiye kwakira abofisiye bato 1029, barimo 42 bize mu mashuri ya gisirikare mpuzamahanga, abandi bakaba barakurikiranye amasomo mu Rwanda. Aba basirikare basoje amahugurwa arimo amasomo y’ubuyobozi, imyitozo ya gisirikare ndetse n’indangagaciro z’igisirikare cy’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa RDF buvuga ko ibi byongera imbaraga z’ingabo mu rwego rwo gukomeza kurinda igihugu no gukomeza uruhare rwazo mu bikorwa by’amahoro byo mu karere no ku isi hose.

Uruhare rw’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako

Ishuri Rikuru rya Gako rimaze kuba ishingiro ry’imyitozo y’ingabo z’u Rwanda, rikaba ryarakiriye urubyiruko rutandukanye rwiganjemo abarangije kaminuza. Abiga muri iri shuri basobanurirwa amateka y’igihugu, imyitwarire y’umusirikare n’uburyo bwo kuba umuyobozi w’ingabo.

Ibirori byo gusoza aya mahugurwa byitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, imiryango y’abasirikare n’abaturage bo mu Karere ka Bugesera, mu rwego rwo gushimamgira umuhate w’ingabo mu guha amahirwe urubyiruko rwize, no gukomeza guteza imbere RDF nk’imbaraga z’igihugu.