Biratangaje mu Burundi: Uwiyamamaza yasezeranyije abaturage ko nibamutora azabazanira “application” ibereka igihe bazapfira

FB_IMG_1754583310333

Mu buryo butamenyerewe mu buryo busanzwe bwo kwiyamamaza, umukandida witwa Nduwayezu Médard, ushaka kuyobora umwe mu midugudu (umutumba) yo muri zone ya CARI mu gihugu cy’u Burundi, yagaragaje imigambi idashoboka aho asezeranya abaturage ko nibamutora azabazanira application yitwa Camili, izajya ibereka igihe basigaje ku isi.

Ibyanditswe biri ku rupapuro rugaragaza imigabo n’imigambi ye bigaragaza ibintu byinshi yizeza abaturage, birimo:

  1. Kubaha amazi n’amatara ku bwinshi
  2. Kubasanira imihanda yo mu midugudu
  3. Kubazanira imodoka za bisi zibafasha mu ngendo
  4. Gutanga inguzanyo muri banki
  5. Kububakira restaurant rusange
  6. Kubazanira application “Camili” ibereka iminsi basigaje yo kubaho
  7. Gutanga telefone zo guhamagara ku buntu mu gihe habaye ikibazo
  8. Gusubiza ku isoko inzoga za kera zaguraga 3500 Fbu

Mu gihe abaturage basanzwe bamenyereye imigambi ishingiye ku bikorwa remezo cyangwa imibereho myiza, icyifuzo cyo kubazanira application ibamenyesha igihe bazapfira cyabaye nk’igitangaza kuri benshi, bamwe barabyita “agasuzuguro” abandi bagasanga ari “ubuhanga bwo kureshya abatora.”

Abasesenguzi bavuga ko ibi ari igikorwa cyerekana uko ubusanzwe politike ishobora no kugana ku rusobe rw’amateka cyangwa urwenya rusesereza abaturage mu gihe batagishijwe inama. Hari abavuga ko ibintu nk’ibi bidakwiye kwemererwa mu gihe cy’amatora kuko bishobora gutera ubwoba, kugusha mu mutego abaturage batamenye uko ibintu bikora, cyangwa se bigatuma ubukangurambaga buba urwenya.

Ku mbuga nkoranyambaga, iyi foto n’imigambi ya Nduwayezu byakwirakwiye cyane, aho benshi bibazaga niba ari impamo cyangwa ari inkuru z’urwenya. Icyakora ku ruhande rwe, Nduwayezu ntiyigeze atangaza niba ibyo yanditse ari ukuri cyangwa uburyo bwo gukurura abatoye.