Biratangaje mu Burundi umugore yatsinze amatora ari muri Gereza

FB_IMG_1756226290228

Alphonsine Nshimirimana, umubyeyi usanzwe uzwi ku izina rya Fofo, ni we watunguranye mu matora y’abakuru b’imidugudu yabereye muri Komine Cibitoke, Intara ya Bujumbura, atsinda nubwo yari afungiwe muri gereza ya Mpimba.

Fofo yari asanzwe ari umuyobozi w’Umudugudu wa Karurama. Nyuma y’iminsi mike afunzwe, abaturage bo kuri uwo mudugudu bamusubije icyizere bamuhundagazaho amajwi, bavuga ko bamukunze kuko yababereye umuyobozi w’icyitegererezo.

Impamvu z’ifungwa rye

Amakuru dukesha abaturage ndetse n’inzego z’ubuyobozi avuga ko Alphonsine yafashwe ajyanwa i Mpimba, ashinjwa kuba yaragize uruhare mu kibazo cyabereye ku mudugudu wa Karurama.

Umugore umwe yafashwe amaze kwiba inkoko, kandi yari yambaye umwambaro wa CNDD-FDD. Byavuzwe ko Alphonsine ari we wageze hagati, asaba ko inkoko isubizwa, akanatanga amafaranga kugira ngo ikibazo kirangire mu mahoro. Nyuma yo kurangiza icyo kibazo, we ngo yagiye mu rugo, ariko Imbonerakure zasigaye zikubita uwo mugore zimushinja gusebya ishyaka ryabo kuko yari yibye yambaye umwambaro waryo.

Izo mbonerakure zarafashwe na zo zijyanwa muri gereza. Alphonsine nawe ntiyasigaye, kuko yafashwe nk’uwari ukuriye aho ibintu byabereye.

Yatsinze amatora ari mu buroko

Nubwo yari afunzwe, abaturage bo kuri Karurama ntibigeze bamwibagirwa. Mu matora yabaye ejo hashize, bamutoye ku bwiganze bukomeye, bavuga ko ari we muyobozi wababereye maso kandi utarigeze abakandamiza.

“Fofo baramurenganya. Bamutwaye muri gereza kugira ngo adatorwa, kuko hari undi mugore ukomeye mu ishyaka wamwangaga. Ariko twamwemereye ko tugiye gukomeza kumuha icyizere,” uko ni ko umwe mu baturage yabwiye Igicumbi News.

Urubanza rwe ruracyari mu nzira

Amategeko avuga ko umuntu ataracibwa urubanza aba akiri umwere. Alphonsine yari yasabye ko yakomeza kuburana adafunze, ariko urukiko rwa mbere (TGI Cibitoke) rwarabyanze. Nyuma, urukiko rw’ubujurire (Cour d’Appel) rwemeje ko akwiye kurekurwa by’agateganyo, ariko kugeza ubu Procureur Général ntarasinya itegeko rimurekura. Ni yo mpamvu akiri muri gereza ya Mpimba kugeza ubu.

Amateka yisubiyemo

Ibi byabaye kuri Alphonsine Nshimirimana bitumye benshi bibuka amateka ya kera mu Burundi, ubwo mu 1965 Paul Mirerekano yatsindaga amatora y’abadepite ari mu buhungiro mu Rwanda, aho umugore we ari we wari wamwamamaje akoresheje ifoto ye.

Ubu nanone, hashize imyaka irenga 50, undi muntu yongeye gutsinda amatora adahari, ahubwo ari muri gereza.