Birababaje Umugabo yamenye ko umugore we ari mushiki we nyuma y’imyaka 7 babana

markup_201133

Mu gihugu cya Brazil, haravugwa inkuru idasanzwe y’umugore n’umugabo babanye imyaka irindwi, bafitanye umwana w’umukobwa, ariko nyuma bakaza gusanga ari abavandimwe bahuje nyina.

Abo ni Adriana na Leandro, bombi bakuriye mu buzima bugoye kuko bari barataye imiryango bakiri bato. Nyuma yo gukura, barahuye, barakundana, bakora ubukwe, bubaka urugo, ndetse barabyarana umwana.

Ibyo byose byaje guhinduka ku munsi umwe ubwo Adriana yitabiraga ikiganiro cya radiyo cyagenewe gufasha abantu kubona imiryango yabo batandukanye cyera.

Mu kiganiro, Adriana yahuriye na nyina atari azi. Mu biganiro byabo, uwo mubyeyi yamubwiye ko afite undi mwana yabyaye witwa Leandro. Adriana yahise atangazwa no kumenya ko uwo Leandro ari we mugabo we bari barashakanye imyaka irindwi yose.

Inkuru itangaje yahise itangira gucicikana muri Brezile no ku isi yose, abantu batangazwa n’uko umugabo n’umugore babanye igihe kirekire batamenye ko ari abavandimwe.

Ariko igitangaje kurusha byose ni uko nyuma yo kumenya ukuri, batigeze batandukana. Adriana na Leandro bahisemo gukomeza kubana nk’umuryango, bakomeza kurera umukobwa wabo, bavuga ko urukundo rwabo ari rwo rubahuza mbere na mbere.

Ibi byabaye intandaro y’impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru. Abantu bamwe bibajije niba koko bishoboka ko urukundo ruruta isano y’amaraso, abandi bavuga ko ari ibintu bidakwiye mu muco no mu mategeko.

Uru rugendo rwabo rwasize benshi bibaza:

  • Ese bari gukora iki nyuma yo kumenya ayo makuru?
  • Urukundo rushobora koko kurenga imipaka y’umuryango?
  • Wowe se iyo uba muri uwo mwanya wakora iki?